Aba baturage bavuga ko iki cyemezo cyagize ingaruka zikomeye ku buhinzi bw'ibitoki, kuko byari bifatiye runini abakoraga ubucuruzi bw'urwagwa ndetse n'abahinzi babitundaga. Ubu ngo ibitoki byinshi biri kuborera mu mirima kubera kubura abaguzi, mu gihe ahandi abaturage bahisemo kubigaburira amatungo aho kubireka bikangirika.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko mbere babonaga amafaranga abafasha gutunga imiryango yabo binyuze mu kugurisha ibitoki byengwagamo urwagwa, ariko ubu ubuzima bwabo bukaba bwarahindutse. Basaba ko hakongerwa kurebwa uburyo ibikorwa byo kwenga byakorwa hakurikijwe amategeko, kugira ngo bongere babone isoko ry'umusaruro wabo.
Ku rundi ruhande, hari abavuga ko guhagarika ikigage byakozwe hagamijwe gukumira ibibazo bimwe na bimwe byaterwaga n'inzoga zitujuje ubuziranenge, ariko abaturage bakifuza ko hashakwa igisubizo cyatuma umusaruro wabo udakomeza gupfa ubusa.
Source : https://kasukumedia.com/guhagarika-ikigage-byateje-igihombo-i-rusizi/