Gen Mubarakh yasabya abakinnyi ba APR FC kutagwa mu mutego w'uko bamaze gutsinda Rayon kenshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi ba APR FC kwikura mu mutwe ikintu cy'uko bamaze gutsinda Rayon Sports inshuro nyinshi zikurikiranya bitazatuma batakaza umukino wo ku wa Gatandatu.

Ni nyuma y'uko ejo hashize yabasuye i Shyorongi aho iyi kipe ikorera imyitozo, ikaba irimo yitegura umukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona ya 2025-26.

Yibukije aba bakinnyi ko kuba ari abakinnyi b'ikipe y'Ingabo z'Igihugu nabo ari ingabo kandi Ingabo z'u Rwanda ntabwo zijya zitsindwa bagomba kubishyira mu mutwe.

Ati 'Naje kureba uko mumeze mvuye mu yindi mirimo. Murabizi ko hirya no hino ku Isi tuhafite ingabo, yaba muri Mozambique, muri Centrafrique, muri Sudani na ho ni uko, kandi hose twitwara neza. Hariya mu kibuga namwe muba muri ingabo, namwe nimubigenze gutyo.'

Yakomeje ababwira ko bagomba gukora ibishoboka byose bagashyiramo amanota 11, bagomba kuwufata nk'umukino ukomeye ntibagendere ku kuba bamaze imikino 3 batsinda.

Ati 'Ikipe mugiye guhura na yo mumaze kuyitsinda inshuro eshatu zikurikiranya, ariko ibyo ni iby'ahahise. Murebe ibiri imbere kandi icyizere turakibafitiye. Mutsinde umukino, mwirinde amakosa ubundi tuzashyiremo amanota 11. Tubari inyuma, abafana babari inyuma, twese dutegereje uriya munsi. Amahirwe masa.'

Kugeza ubu APR FC ni iya kabiri n'amanota 55 mu gihe Rayon Sports ari iya kane n'amanota 47 bivuze ko harimo ikinyuranyo cy'amanota 8.

Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi gutsinda Rayon



Source : http://isimbi.rw/gen-mubarakh-yasabya-abakinnyi-ba-apr-fc-kutagwa-mu-mutego-w-uko-bamaze.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)