Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko umunsi w'ejo bazahuramo na APR FC ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro awufitiye amatsiko.
Mbere y'imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino yabaye uyu munsi Nzove, Kwizera Olivier yavuze ko Rayon Sports ifite intego yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro no kurangiza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona kandi bagomba kubigeraho.
Ati "Navuga ko ku manota 10 dufite atandatu cyangwa arindwi kuko twebwe dukeneye icyo gikombe kuruta uko APR FC igikeneye kuko ifite ibyo yagezeho ariko natwe dufite ibyo dushaka kuba twageraho."
Uyu munyezamu wari wavuze ko yifuza guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro bikaba bibaye, ngo afite amatsiko y'umunsi w'ejo, kuko ni umukino yari ategereje.
Ati "Reka turebe uko ejo bizagenda kuko ndumva ari ikintu nkeneye kubona kandi cyane ku munsi w'ejo."
Nyuma yo gutwara FIFA Series n'ikipe y'igihugu, afite intego yo guhesha na Rayon Sports igikombe.
Ati "Uyu mwaka natwaye igikombe cya FIFA Series, ndakeka ko ngomba gutwara n'ikindi nkahesha Rayon Sports igikombe, Imana n'ibishaka kuko ni yo igena."
APR FC na Rayon Sports zizahura ejo ku wa Gatandatu mu mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro saa 18h00' kuri Stade Amahoro.
Source : http://isimbi.rw/dukeneye-igikombe-kurusha-apr-fc-kwizera-olivier-ufite-amatsiko-y-umunsi-w-ejo.html