DJ Toxxyk agiye gufungwa umwaka n'amezi atandatu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Shema Arnaud de Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, igifungo cy'umwaka n'amezi atandatu ndetse rumutegeka kwishyura ihazabu ya 1,050.000 Frw nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho.

Ibyaha yahamijwe birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n'ibiyobyabwenge, guhunga nyuma yo gukora impanuka no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

Ibi byaha bifitanye isano n'impanuka yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye ubuzima bw'umupolisi wari mu kazi. Mu iperereza ryakurikiyeho kandi, iwe hasanzweyo urumogi.

Urukiko rwagaragaje ko DJ Toxxyk yashoboraga gukatirwa igifungo kigera ku myaka ine n'amezi atandatu, ariko kubera ko yemeye ibyaha, agasaba imbabazi ndetse akaba atari yarigeze ahanwa mbere, igihano cye kiragabanywa.

Iki cyemezo gihinduye icyari cyafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ku wa 4 Gicurasi 2026, rwari rwamukatiye gukora imirimo igihugu akamaro mu gihe cy'amezi atatu gisubitswe mu mezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.

Nyuma y'icyo cyemezo yahise arekurwa ava mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere.

Icyakora, Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe, bujuririra buvuga ko ibihano yari yahawe bitajyanye n'uburemere bw'ibyaha n'ingaruka byateje.

Mu rubanza rw'ubujurire rwabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko urupfu rw'umupolisi wari mu kazi ari ingaruka zikomeye zari zikwiye igihano kirushijeho gukomera.

Mu kwiregura kwe, DJ Toxxyk yabwiye urukiko ko yicuza ibyaha yakoze kandi ko yemeraga icyemezo yari yarafatiwe n'urukiko rw'ibanze.

Dj Toxxyk yakatiwe gufungwa umwaka n'igice



Source : http://isimbi.rw/dj-toxxyk-agiye-gufungwa-umwaka-n-amezi-atandatu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)