Munezero Deborah wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka DJ Pinky, ni umwe mu bakobwa bagezweho kuri Tik Tok, Instagram, YouTube akaba akomeje kuvugisha benshi kubera ibyo akora bisesta benshi bikanabatungura ariko na none ni akazi kamutunze.
Dj Pinky asanzwe ari umu-dj ucuranga mu tubari dutandukanye, yaje kwagura ibikorwa bye nyuma yo gusanga uko izina rye ashaka kurimenyekanisha bitarimo gukundwa nk'uko abishaka.
Uyu mukobwa umaze kuba ikimenywa na bose, yahereye ku mikino yo kurya kimwe mu bintu byatumbagije izina rye cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Kuba ari umukobwa ujya imbere ya camera akarya, ni kimwe mu bintu byatunguye benshi noneho inshuro nyinshi aba ari kumwe n'abahungu ndetse akanabacura.
Ni igitekerezo yagize nyuma yo kubona abakoresha imbuga nkoranyamabaga baba badakeneye ibintu birimo ubwenge bwinshi ahubwo baba bakeneye ibintu byabashimisha, bibaruhura mu mutwe ariko na none agashaka uburyo yabibyaza umusaruro.
Ubu uretse akazi ko kuba DJ n'iyi mikino yo kurya ni kimwe mu bintu bimwinjiriza amafaranga bikaba bimubeshejeho, aho byanamuzamuriye izina ubu akaba abona n'akazi ko kuvangavanga imiziki ari cyo abikesha.
Dj Pinky, nk'aho imikino yo kurya idahagije, yongeye kuba isereri mu mitwe ya benshi bitewe n'amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ahetse bamwe mu bantu b'ibyamamare mu Rwanda, si amafoto y'ukuri ahubwo ni ayakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano 'AI.'
Ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amafoto ahetse Bruce Melodie, Coach Gael, umuhanzi Chriss Eazy, Junior Giti, Uwase Muyango Claudine, Clapton Kibonke n'abandi.
Gusa iyavugishije benshi ni iyo yari ateruye KNC na Mutabaruka aho iyi foto yageze no kuri aba bagabo bakagaragaza ko bayishimiye ndetse KNC amwemerera impano ya Jersey ya Gasogi United.
Mbere y'uko akora ibi byose, Dj Pinky yabaye umuseriveri, umushushanyi, yakinnye filime, yakoze akazi ko gukora amakawa (barista), yerekanye imideli, akaba ubu anafite kompanyi yo ikora serivisi na protocole.
Source : http://isimbi.rw/amaze-guheka-byibuze-ibyamamare-10-dj-pinky-akomeje-kuvugisha-benshi-amafoto.html