Abahitanwa na yo 30% ni abana bari munsi y'imyaka itanu. Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko imyaka miliyoni 33 y'ubuzima bwiza itakara buri mwaka kubera kurya ibiryo byanduye.
Mu kurwanya amafunguro yanduye, mu byo ugomba gukurikiza harimo, gutunganya ibyo ugiye guteka, gutandukanya ibiribwa no kubiteka neza.
Ugomba gukaraba intoki n'aho gutegurira amafunguro, gutandukanya ibiribwa bifite ibyago byinshi byo guteza ibibazo n'ibindi bifite bike, kubiteka neza no kubikonjesha mu buryo bwiza.
Hari amafunguro aba ariho utunyabuzima tutagaragara dushobora gutera indwara. Amafunguro turiho ashobora kudukwirakwiza nko mu rugo no ku bindi biribwa.
Amwe mu mafunguro arimo aba ateje ibyago aba arimo inyama z'inkoko, inyama zisanzwe, amagi, imbuto n'imboga bitogeje, amashaza n'ibindi binyamisogwe bitonoye.
Ibuka koza ibikoresho ukoresha, aho bategurira amafungura nk'aho gukatira imboga, kuronga imboga n'imbuto uko bikwiriye n'ibindi. Nufata ku nyama uzibuke gukaraba intoki kuko bishobora gukwirakwiza indwara, mu gihe wagize ibibazo ukibuka kujya kwa muganga.
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko wariye ibiryo byanduye bikakugwa nabi harimo kuribwa mu gifu, kuruka, guhitwa rimwe na rimwe ukituma umwanda urimo amaraso, umuriro hari n'igihe ibiryo byanduye bishobora kukugiraho ingaruka mu bijyanye n'ubwonko.
Kuruka no guhitwa ni ibimenyetso mpuruza bishobora gutuma ujya kwa muganga byihuse cyane cyane ku bana kuko bituma umubiri wumagara umwana akaba yazahara.
Niba umwana yatangiye guhindura imikorere, kugira inyota, kwihagarika gake gucibwamo no kugira imbaraga nke kwituma umwanda urimo amaraso, kubabara mu gifu cyangwa mu kibuno, yagize umuriro uri hejuru ya degree Celsius 38,9.
Ku bantu bakuru ni igihe watangiye kugira imbaraga nke, guhinduka k'uruhu, umuriro ungana na degree Celsius 39,4, guhora uruka kwituma ibyoroshye cyane cyane nka gatatu ku munsi, amazi yabaye make mu mubiri, kugira inyota, kumagara mu kanwa kwihagarika gake cyangwa ntibibe n'ibindi.