Abitabiriye 'Memorial Rutsindura' beretswe ibanga ryo kwizigamira bihoraho muri EjoHeza bisunze ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho mu irushanwa ry'imnsi itatu ryo kwibuka uwahoze ari umukinnyi, umwarimu n'umutoza wa Volleyball, Rutsindura Alphonse, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ryabereye mu turere twa Huye na Gisagara, rikitabirwa n'abantu benshi, bongeye kwibutswa ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza, bateganyiriza amasaziro yabo kare.

Muri iri rushanwa ryabaye tariki 22-24 Gicurasi, Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu turere twa Huye na Nyamagabe, Uwimbabazi Marie Louise, yagaragaje ko nyuma y'uko abantu bamaze gusobanukirwa na gahunda ya EjoHeza, hanatekerejwe uburyo bworoshye bwo kubafasha kwizigamira batavunitse kuko biba ari ibintu bizakorwa igihe kirekire, ari na yo mpamvu hatekerejwe ubundi buryo bwo kuborohereza icyo gikorwa.

Yasobanuye iko ikoranabuhanga rya 'Iremere na EJoHeza', rikora ku munyamuryango wa EjoHeza ufite telefone irimo umurongo wa MTN inarimo Mobile Money, ayifata akayihuza na konti ye ya EjoHeza.

Ati 'Iyi gahunda yaje ije gukuraho kwibagirwa, kuko twari tumenyereye ko umuntu yibwiriza akizigama, ariko kandi byajyaga bibaho ko yakwibagirwa none ubu, ibyo bigiye kuba amateka kuko nuhuza konti yawe ya EjoHeza n'iya MTN MoMo, uzajya uyiha gahunda, haba ku munsi, ku cyumweru cyangwa ku kwezi, ikajya yikuriraho ayo wiyemeje, kuko kwiyibutsa biragora.'

Uwimbabazi yakomeje ashishikariza cyane cyane urubyiruko rurimo abanyonzi, abamotari n'abandi bose cyane cyane abikorera kwitabira iyi gahunda, abibutsa ko bakora ku mafaranga buri munsi bityo ko iri koranabuhanga ribafasha guteganyiriza amasaziro yabo bitabagoye.

Yamaze impungenge abatekereza ko igihe bihaye intego yo kwizigama, wenda bikabaho ko kuri konti ya MoMo haburaho amafaranga, ibyo bidakwiye gutera impungenge kuko iyo bibayeho ikoranabuhanga rikaburaho amafaranga, ibyo ntacyo bitwara ndetse bitanarema ideni ryamugiraho ingaruka, asaba abantu kubyitabira bakanda *182*5*3# bagakurikiza amabwiriza.

Yanibukije kandi ko uburyo bworoshye bwo gusura konti no kwiyandikisha mu bashya bikiri ugukanda *506# bakiyandikisha, bakandikisha abana, bakizigamira cyangwa se bakareba ubwizigame bagize, ibinakorwa hifashishijwe urubuga rwa murandasi www.ejoheza.rssb.rw.

Bamwe mu bamaze kwitabira Iremere na EjoHeza, bavuze ko ari uburyo bwaje bukenewe kuko batazongera kwibagirwa kwizigamira, ahubwo ikoranabuhanga rizajya ribibatunganyiriza.

Mukasekuru Régine utuye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, waniyandikishije muri Iremere na EjoHeza, yagize ati 'Kubera ko iki kiba ari igikorwa kizakorwa igihe kirekire, bibaho ko hari igihe wahuga ukibagirwa, rero igihe azajya yikuraho mu buryo bwihuse, bizamfasha kongera ubwizigame bwanjye , urumva ko gahunda ya Iremere ije kudufasha ibintu byinshi.'

Yakomeje agaragaza ko iri koranabuhanga rizamufasha kuzigamira umwana kuko akenshi yabyibagirwaga kubyikorera.

Ni na ko biri kuri Nsanzumuhire Félicien wo mu Murenge wa Mbazi, wavuze ko ubu buryo bwo kwizigamira bihoraho kuri telefone, abifata nk'umuyoboro mwiza uzatuma ubwizigame bwe buhora bugendera igihe.

Ati 'Nk'ubu jyewe nashyizemo ko buri kwezi kuri MoMo yanjye hazajya havaho 5000 Frw, ubu njya kubona nkabona ubutumwa bwa telefone ko ubwizigame bwanjye bwageze mu kigega cya EjoHeza byikoze, nkumva ndishimye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, yavuze ko ari gahunda abantu bose bakwiye kumva kuko ari amahitamo mazima.

Ati 'Nk'uko izina ribivuga, Umunyarwanda wese twamwifuriza kugira ejo heza, kugira ngo azasaze neza, atabereye umuzigo umuryango cyangwa igihugu. Iyi ni gahunda yaje ari igisubizo rwose cyane cyane kuri babandi basanzwe badateganyiriza izabukuru biciye ku mushahara.''

Yibukije abantu ko bakwiye kwizigamira bagifite imbaraga kuko iyo bamaze gusaza usanga batangiye kugorwa n'ubuzima.

Kuva EjoHeza yatangira kugeza ubu, mu Karere ka Huye, abaturage bamaze kwizigamira asaga miliyari 2 Frw, n'abanyamuryango basaga ibihumbi 136, bangana na 34% by'abaturage bose. Irimo abagore basaga ibihumbi 74 n'abagabo basaga ibihumbi 62, umubare ubuyobozi bufata nk'ukiri muto, ari yo mpamvu hifuzwa ko wakwiyongera hibandwa ku rubyiruko.

Uwizigamiye muri EJoHeza ahabwa pansiyo ku myaka 55, ndetse amakuru y'urwego rubishinzwe avuga ko umunyamuryango ashobora gukoresha igice cy'ubwizigame bwe adategereje kugera ku myaka 55 ko bikiri kunozwa mu gihe kitarambiranye bizatangira gukurikizwa.

Ikindi kandi, muri EjoHeza amafaranga umunyamuryango yizigamiye yunguka ari hejuru ya 10% buri mwaka, inyungu utabona ahandi.

RSSB ibinyujije muri gahunda yayo y'ubwizigame bw'igihe kirekire izwi nka EjoHeza, isanzwe ari umuterankunga w'imena wa Tournoi Memorial Rutsindura
RSSB yiyemeje kwimakaza ikoranabuhanga, ngo bifashe abayigana byoroshye
Umuhuzabikorwa wa EjoHeza mu turere twa Huye na Nyamagabe, Uwimbabazi Marie Louise, yavuze ko gahunda ya Iremere na EjoHeza ije koroshya uburyo bwo kwizigama abantu batavunitse
Umuyobozi wa RSSB, Ishami rya Huye, Nsabimana Ladislas (wambaye ingofero y'umukara afashe ku gikombe), ashyikiriza igihembo ikipe ya RP Kigali
Umuyobozi wa RSSB, Ishami rya Huye, Nsabimana Ladislas (wambaye ingofero y'umukara afashe ku gikombe), ashyikiriza igikombe ikipe ya PSVF yahize izindi zo mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye
Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yavuze ko ubwitabire bwa EjoHeza bugeze kuri 34% by'abaturage bose, bityo hakenewe kongera ubukangurambaga
EjoHeza igamije gufasha cyane cyane urubyiruko ngo rutegure kare amasaziro meza
Mgr Rukamba Philippe uri mu kiruhuko cy'izabukuru, yashimiwe uruhare yagize mu gushyigikira irushanwa ryo kwibuka Rutsindura mu myaka myinshi yabanje
Ikipe ya PSVF muri 'Tronc Commun' (yambaye umweru) ihanganye n'iya GSOB yambaye icyatsi
Beach Volleyball iri mu mikino yanejeje abitabiriye Memorial Rutsindura yabaga ku nshuro ya 22
Umukino wa Gisagara VC na REG VC uri mu yaranze iri rushanwa
Ikipe ya Police VC na yo iri mu zitabiriye iri rushanwa
Ikipe ya APR VC ni yo yatwaye igikombe gikuru cy'irushanwa
Ishyaka ryari ryose no mu bakobwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abitabiriye-memorial-rutsindura-beretswe-ibanga-ryo-kwizigamira-bihoraho-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)