Izo ngendo zatangiye tariki 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 zikabaza muri imwe mu mirenge igize uturere two mu ntara zose ndetse no kuva ku itariki 6-7 Kamena 2026 mu mirenge y'uturere two mu Mujyi wa Kigali.
Kazarwa yagize ati 'Dukomeje gushyira imbere inshingano zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage. Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w'ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.'
Muri izo ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa by'ubuhinzi, bagirane ibiganiro n'inzego z'ibanze, amakoperative y'abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'abaturage.
Hazibandwa kandi ku mbogamizi zikigaragara mu ubuhinzi zirimo ikoreshwa ry'inyongeramusaruro ku kigero gito, ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere, ibura ry'ibikorwaremezo by'ubuhinzi n'ihuzwa ry'abahinzi n'amasoko.
Abadepite bazaboneraho gushaka uko haboneka ibisubizo by'ibibazo abaturage bazaba bagaragaje ndetse banasuzume uko ibibazo bagejejejweho mu ngendo zabo ziheruka byakemuwe.
Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko bitarenze mu 2029 umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi uzongerwa ku kigero cya 50% mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa n'iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, inagaragaza ibizarufasha.
Minisitiri w'Intebe yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi hazongerwa ubuso bw'ubutaka bwuhirwa bukava kuri hegitari zirenga gato ibihumbi 74.375 bukagera ku 132.171 mu 2029.
Mu gufasha abahinzi, guverinoma ibunganira kubona bikoresho byo kuhira ku buso buto butarenze hegitari 10, aho itanga itanga 50% by'ikiguzi cy'ibikoresho nk'imashini zuhira, umuhinzi na we akishyura 50%.
Ku bijyanye no gukoresha ifumbire mvaruganda, mu Ukwa ubu bigeze ku gukoresha ibiro 73,1 kuri hegitari mu gihe byitezweho kizagera ku biro 94,6 mu 2029 bikazafasha kongera umusaruro.
U Rwanda rufite ubushobozi bwo guhunika ibinyampeke bingana na toni 318.000 buvuye kuri 240.000 bikaba buzagera kuri toni 420.000 muri 2029.
U Rwanda kandi rufite gahunda yo kongera umusaruro w'ubworozi nk'aho umukamo w'amata y'inka witezweko uzava kuri litiro 1.092.430.000 bikazagera kuri 1.300.000.000 ku mwaka mu 2029.
Umusaruro w'amafi wari toni 28.000 muri 2017, ugera kuri 48.000 mu 2024 bikaba byitezwe ko uzagera ku 77.000.
Ku bijyanye n'amagi umusaruro uzagera nibura kuri toni 21.000 mu 2029, uvuye kuri 17.000 mu 2024.