Urukiko rukuru rwemeje ko Twahirwa Moses agomba gufungwa imyaka 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye ko umunyamideli Turahirwa Moses agomba gufungwa imyaka 3 akanatanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw nk'uko yabikatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ni nyuma y'uko yari yajuririye icyemezo cy'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo aho muri 2024 rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, akaba yarasabaga ko yahabwa igihano gisubitswe kuko yatangiye gahunda yo kwikosora no kugorwa.

Yavuze ko inshuro nyinshi yakoresheje ibi biyobyabwenge atari mu Rwanda aho yari mu mahanga mu bihugu babyemera nko mu Butaliyani na Kenya.

Ku bijyanye n'icyaha cy'inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze bishingiye ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga atari uguhindura inyandiko zemewe n'amategeko.

Yasobanuye ko yahinduye ifoto ya pasiporo ye akoresheje porogaramu zihindura amafoto, akuramo amakuru arimo itariki y'amavuko, nimero ya pasiporo n'ahagaragaza igitsina cya nyirayo.

Iyo foto yahinduwe ni yo yaje gushyirwa kuri Instagram iriho amagambo agaragaza ko yahinduye igitsina kuri ibyo byangombwa.

Yagaragaje ko iyo foto yari yahinduriwe ku mbuga nkoranyambaga gusa kandi ko nta handi yigeze ikoreshwa nk'icyangombwa agashimangira ko ibyo yakoze bidakwiye gufatwa nko guhimba inyandiko.

Tariki ya 30 Werurwe 2026 ni bwo yasomewe icyemezo ku bujurire bwe maze Urukiko Rukuru rwa Kigali rushimangira igihano yakatiwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Iki cyemezo gisobanuye ko Turahirwa agomba gufungwa imyaka itatu yiyongera ku kindi cy'umwaka umwe asanzwe arimo kurangiza, na cyo yakatiwe mu rubanza rwari rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge aho cyo kizarangira muri Mata 2026.

Turahirwa Moses yakatiwe imyaka 3



Source : http://isimbi.rw/urukiko-rukuru-rwemeje-ko-twahirwa-moses-agomba-gufungwa-imyaka-3.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)