Rwamagana:Abahinzi barasaba ko hagenwa igiciro fatizo cy'umusaruro wabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rwamagana baravugako igihe kigeze ngo abagena igiciro fatizo cy'umusaruro w'ibikomoka k'ubuhinzi bacyongere kuko imbaraga bashora mu buhinzi zifite agaciro karenze inyungu bakuramo. 

Aba baturage bakora ubuhinzi bwiganjemo umuceri n'ibigori bavuga ko iyo bagereranyije ibishoro bashyira muri ubu buhinzi basanga bahendwa na byinshi birimo igiciro cy'ifumbire n'imbuto,amafaranga ahabwa abahinzi, n'ayo bagura imiti yica udukoko ariko bakaba bakigorwa no kugurirwa ku giciro kiri hasi ugereranyije n'ibyo baba bashoye bagasaba ko harebwa uburyo hazamurwa igiciro fatizo.

Bagaragaza ko bashishikarizwa guhinga ndetse bakabikora ariko bakagorwa n'iyo bagejeje umusaruro ku isoko.bamwe mu baganiriye na Flash bavuga ko ubu ikiro cy'ibigori bagitangira amafaranga magana ane(400 frw)nyamara bareba ibyo baba bashoyemo bagasanga ikiro cyari gikwiye kugura amafaranga magana atanu na makumyabiri (520frw) kuko igishoro cy'umuhinzi kigera kuri 480frw.

Ministeri y'ubuhinzi n'ubworozi ivuga ko izakomeza gukorana n'ama banki n'ibigo by'ubwishingizi kugirango abagiye kugura umusaruro bajye bumvikana n'abahinzi igiciro bazawuguriraho mbere yo guhinga nk'uko byatangajwe n'umujyanama wa minitiri w'ubuhinzi n'ubworozi  Bwana Alexis Mutebutsi,aho yagaragaje ko umuhinzi ku giti cye cyangwa abahinzi igihe batari hamwe biba bigoye kugirango igiciro kibe kimwe ku isoko.

 

 

The post Rwamagana:Abahinzi barasaba ko hagenwa igiciro fatizo cy'umusaruro wabo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2026/04/02/rwamaganaabahinzi-barasaba-ko-hagenwa-igiciro-fatizo-cyumusaruro-wabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)