Rose Muhando yacucuwe akayabo n'abataramenyekana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wo muri Tanzania, Rose Muhando, yatangaje ko yibwe n'abajura bataramenyakana binjiye iwe bagatwara ibintu by'agaciro birimo n'ibyangombwa bye.

Uyu muhanzikazi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Nibebe', yavuze ko abajura binjiye mu rugo rwe mu buryo butunguranye bagatwara igikapu cyarimo amafaranga n'ibyangombwa byose by'ingenzi, birimo n'uruhushya rw'inzira.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati 'Abajura binjiye mu rugo rwanjye batwara igikapu cyari kirimo amafaranga n'ibyangombwa byanjye byose harimo na pasiporo. Umuntu wese wazabibona ndamusaba kubigeza kuri sitasiyo ya polisi imwegereye.'

Rose Muhando yanagaragaje ko yahise ajya gutanga ikirego kuri polisi ku wa 18 Werurwe, aho yaregeye ko ibyo bintu byibwe, mu rwego rwo gutangira iperereza no gushaka uko byaboneka.

Nubwo atigeze atangaza igihembo ku muntu wazafasha kubibona, yasabye ubufatanye bw'abaturage bose, ashimangira ko ibyangombwa bye ari ingenzi cyane ku buzima bwe bwa buri munsi ndetse no ku kazi ke.

Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana be bagaragaje impungenge bibaza uko abajura bashoboye kwinjira iwe, mu gihe ari umuntu uzwi kandi bakeka ko yaba afite umutekano uhagije.

Ibi bibaye mu gihe hari n'abandi bahanzi bo mu karere barimo Mario bagiye bahura n'ibibazo by'ubujura cyangwa ihohoterwa.

Rose Muhando yacucuwe n'abataramenyekana



Source : http://isimbi.rw/rose-muhando-yacucuwe-akayabo-n-abataramenyekana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)