Uko muzika nyarwanda irushaho kwaguka no gutera imbere, ni nako abahanzi barushaho kwiga amayeri abafasha kumenyekana no guhora bavugwa mu matwi ya rubanda.
Mu njyana ya Hip Hop, gushyamirana bizwi nka(beef) mu ndimi z'amahanga ni bumwe mu buryo bwifashishwa na bamwe mu bakora iyi njyana ngo bahore mu matwi y'abantu yewe no mu nkuru zicicikana dore ko bimaze gufata indi ntera.

Nyakwigendera Jay Polly na P. Fla bakozanyijeho biratinda
Gushyamirana muri Hip Hop si ibya cyera gusa, kuko no mu minsi yashize humvikanye ubushyamirane bukomeye hagati y'abahanzi nka Ish Kevin na Zeo Trap ndetse ntibyarangirira aho dore ko kuri ubu turi kumva inkuru yo gukozanyaho hagati ya Og2Tone , Ririmba na Prozed wahoze afasha aba bahanzi.

Ihangana hagati ya Prozed, Og2Tone na Ririmba mu bigezweho ku mbuga nkoranyambaga
Mu muco wa Hip Hop, gushyamirana hagati y'abahanzi byagiye byifashishwa haba mu kwagura umuziki no kuwumenyekanisha gusa biza gufata indi ntera biva mu ndirimbo n'inzu zitunganya umuziki ahubwo bihinduka urugomo byeruye ibyaje kuviramo bamwe mu byamamare kubura ubuzina nka 2Pac, B.I.G, Pop Smoke n'abandi.
Mu Rwanda, ibi nabyo byatangiye abantu bumva ari indirimbo gusa ariko nabyo biza guhindura isura ubwo habayeho gushyamirana gukomeye hagati ya Bull Dogg na P. Fla dore ko aba bo byageze aho batana mu bipfutsi.
Bamwe mu bakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda bavuga ko bituma uruganda rw'umuziki rushyuha abandi bakavuga ko bituma abahanzi bato bamenyekana iyo bashotoye bakuru babo gusa ku ruhande rw'ubuyobozi bwo bukagira inama abahanzi yo kubigendamo gacye no kwigengesera hato batisanga byabakoresheje ibigize icyaha.
Â
The post Rap bef iturufu ikomeje kwifashishwa muri muzika appeared first on FLASH RADIO&TV.
Source : https://flash.rw/2026/04/02/rap-bef-iturufu-ikomeje-kwifashishwa-muri-muzika/