Nyuma y'umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye ku mugaragaro, ubwicanyi bwakwirakwiye ku muvuduko uri hejuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye ku mugaragaro, ubwicanyi bwahise bukwira mu gihugu hose mu buryo bwihuse kandi buteye ubwoba. Abasirikare, abajandarume n'interahamwe bafatanyije mu mugambi umwe wo guhiga Abatutsi aho bari hose, bakabica nta mpuhwe.

Mu bice bitandukanye by'igihugu birimo Nyamirambo, Bugesera, Kamembe na Zaza, Abatutsi benshi barishwe, abandi bajugunywa mu migezi nka Mukungwa, aho abicanyi bavugaga ko babohereje Arusha mu biganiro by'amahoro mu buryo bwo kubashinyagurira. Aho Abatutsi benshi bari bahungiye, nko kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga, mu kigo cy'Abayozefiti no ku ishuri rya St André i Nyamirambo, hose habereye ubwicanyi ndengakamere.

Mu majyepfo, mu Karere ka Nyaruguru, Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw'icyayi rwa Mata bishwe bose. Abageragezaga guhungira mu cyahoze ari Zaïre bafatirwaga i Rusura muri Bugeshi, bakicirwa hamwe. No mu Burasirazuba, ku musozi wa Nyawera i Kayonza, Abatutsi bahahungiye barishwe.

Ku Nyundo, hiciwe imbaga y'Abatutsi bari bahungiye mu kiliziya, mu bitaro no mu mashuri, babitegetswe n'abari abayobozi b'ingabo. Ni nako byagenze i Mudende na Bweramana, aho Abatutsi bari bahungiye mu nsengero z'Abadiventisiti bishwe.

I Kinigi naho habereye ubwicanyi, n'ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zageze aho zigatabara bamwe. i Kigali, i Kinyinya, Abatutsi bari bahungiye ku kigo cya radiyo Deutsche Welle barishwe, harokoka bake cyane. Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, twiyubaka.

Nyuma y'umunsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itangiye ku mugaragaro, ubwicanyi bwakwirakwiye ku muvuduko uri hejuru



Source : https://kasukumedia.com/nyuma-yumunsi-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994-itangiye-ku-mugaragaro-ubwicanyi-bwakwirakwiye-ku-muvuduko-uri-hejuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)