Nta muntu uzongera gutobanga umupira yitwaje indonke - KNC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko bajuririye icyemezo cyo guterwa mpaga kandi bagaragaje iki kibazo ku buryo nta muntu uzongera gutobanga umupira.

Ni nyuma y'uko atewe mpaga ku mukino w'umunsi wa 25 wa Shampiyona yagombaga guhuramo na Rayon Sports tariki ya 22 Werurwe 2026 ariko ikipe ye ntiyagaragara ku kibuga.

KNC yandikiye Rwanda Premier League agaragaza ko yaba arenganye kuko bishe amategeko harimo ko Rayon Sports yasabye guhindura umukino iminsi 5 iteganywa n'amategeko itarimo ndetse ko nka Gasogi United batigeze babimenyeshwa, gusa Rwanda Premier yamusubije ko ibyabaye byose byari bikurikije amategeko.

Mu gihe bamwe bemezaga ko iyi kipe yaba yaremeye mpaga, itigeze ijurira, KNC yabiteye utwatsi avuga ko bajuriye kandi uburyo bimeze nta muntu uzongera gutobanga ikigo runaka yitwaje indonke ze.

Mu kiganiro Rirarashe cy'uyu munsi yagize ati "Twebwe ntabwo twajuriye gusa ahubwo twagaragaje ikibazo ku buryo nta muntu uzongera gutoba ikigo yitwaje indonke ntoya cyane kuri we, tugomba kureba mu buryo bwagutse."

Yashinje Rwanda Premier League kuba yarahuye igasanga yarishe amategeko ariko ikacara igakora ibitemewe.

Ati "Aba bantu aho babera akaga barahuye baravuga ngo amategeko yarapfuye twarayishe tubyandike gutya, bagenda bandika ibyo bandika n'ubundi barishinja bakora n'ibitemewe n'ibihabanyije yaba ingingo ya 3 n'iya 5 barandika baradoda doda."

"Ibyo byose turabibona tubona ubushobozi bwabo n'imitekerereze yabo aho igarukira."

Yakomeje yungamo ati "Noneho baravuga ngo Komisiyo y'Amarushanwa iyo igeze ahantu icyemezo cyayo kitajuririjwa."

Yavuze ko icyo baregera ari amategeko atarubahirijwe kandi ko ari ibintu byabaye na mbere y'umukino.

Ati "Hariya icyo turegera ni amategeko atarubahirijwe kandi ni ibintu byabaye mbere y'umukino kuko mbere y'amasaha runaka message zari zihari ko tutari bukine umukino, ko tutari bukore ibintu bitemewe n'amategeko."

Kuba harishwe amategeko ni yo mpamvu baregeye Komisiyo y'Amategeko muri FERWAFA.

Ati "Twe rero kutanyurwa kwacu, binyuze muri FERWAFA twaregeye Komisiyo y'Amategeko n'Imiyoborere."

Biteganyijwe ko Gasogi United izagaruka mu kibuga ejo ku wa Gatanu ikina Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 26 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2025-26.

KNC yavuze yatanze ikirego ku buryo nta muntu uzongera kwica gutoba umupira



Source : http://isimbi.rw/nta-muntu-uzongera-gutobanga-umupira-yitwaje-indonke-knc.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)