Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, Shema Ngoga Fabrice yavuze umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Stephen Constantine akibona umukino wa mbere wa Kwizera Olivier yamubwiye ko udafite umutima ukomeye byakugora kumureba mu kibuga akina.
Ubwo hahamagarwaga Ikipe y'Igihugu Amavubi izakina imikino ya FIFA Series ntabwo Kwizera Olivier yigeze ahamagarwa maze itangazamakuru rirasakuza ribaza impamvu atahamagawe maze Shema Fabrice asaba ko yakongerwamo ariko Stephen Constantine arabyanga.
Ubwo yaganiraga n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, perezida wa FERWAFA yabajijwe uko byagenze ngo Kwizera ahamagarwe kandi umutoza yari yabyanze.
Ati 'Ntabwo nivanga mu mihamagarire y'ikipe y'igihugu ariko ikintu kimwe Constantine yasanze kandi twagombaga kubikora kuko twari dufite igihe ntarengwa cya FIFA idusaba ko dushyiramo abakinnyi muri sisitemu (System) hakiri kare na we ntabwo yari amuzi muri make, icyo yashakaga kuvuga hariya ntabwo umuntu yaza nyuma twamaze guhamagara ngo tumwongeremo.'
Yavuze ko umutoza atari azi Kwizera Olivier ndetse n'umukino wa mbere yamurebyeho yamubwiye ko ashobora kurwaza abantu umutima bitewe n'imikinire ye.
Ati 'Twagize amahirwe uwo hari umukino wa Rayon Sports turagenda turawureba, yego Olivier hari 'saves' zingahe yakoze ariko icyo twaganiriye n'umutoza aravuga ngo hari ugukura mu mutwe agomba kuba afite niba ashaka kujya gukina mu ikipe y'igihugu, akoresha ijambo ati 'yakurwaza umutima.' Yakora ibintu byiza ijana ariko agakora ikosa rimwe bakadutsindisha, ni uko twabiganiriyeho.'
Kugira ngo Kwizera Olivier ahamagarwe byatewe n'uko Ntwari Fiacre yari yamaze kuvunika babwiwe ko atazaza, asaba umutoza guha amahirwe Kwizera Olivier ariko amubwira ko atazigera amukinisha.
Ati 'Reka mbivuge niba ari ku mahirwe y'umwe cyangwa ibyago by'undi, tuza kumenya ko Fiacre atakije ko bamubaze, ndamubwira nti ko utarakora urutonde rwa nyuma kuki utafata Olivier ukamugerageza, ntabwo nkubwiye ngo umukinishe, mugerageze, aremera ariko avuga ko atazamukinisha, nanjye ndamubwira ngo sinkubwiye ngo umukinishe.'
Yavuze ko na we yatunguwe no kubona Kwizera Olivier yabanje mu kibuga kuko yari yamubwiye ko atazamukinisha, bivuze ko yasanze ibyo yabwirwaga kuri uyu munyezamu atari byo maze ahitamo kumugira umunyezamu wa mbere.
Source : http://isimbi.rw/kwizera-olivier-yakurwaza-umutima-constantine-abwira-perezida-wa-ferwafa.html