Kiyovu Sports na Haringingo byabaye tura tugabane! Rayon irabihomberamo? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo yamaze gutangazwa nk'umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, Kiyovu Sports yarahiriye ko atazigera atoza iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino.

Mu mpera z'ukwezi gushize ni bwo Kiyovu Sports yakiriye ibaruwa ya Haringingo Francis yifuza gusesa amasezerano yari afitanye n'iyi kipe ariko yo iramwangira imubwira ko agomba gusoza amasezerano y'imyaka ibiri yari asigaranye.

Tariki ya 31 Werurwe, Rayon Sports yatangaje ko yamaze kumvikana na Haringingo Francis ndetse agomba gutangira akazi tariki ya 1 Mata 2026.

Kiyovu Sports ikaba yamaze kumenyesha FERWAFA iki kibazo bafitanye na Haringingo Francis ndetse bayisaba ko batamuha license yo gutoza Rayon Sports.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko mu gihe batarasuzuma iby'iki libazo Haringingo Francis atemerewe kugira indi kipe atoza.

Ati "Kiyovu Sports yatumenyesheje ko ifitaye ikibazo n'umutoza wayo Haringingo Francis idusaba kutamuha License yo gutoza indi kipe yaba mu Rwanda no hanze."

"Kiyovu Sports yatugaragarije ikibazo ifitanye n'umutoza kumuha uburenganzira ngo ajye gutoza indi kipe, ikibazo afitanye n'indi kipe kitarakemuka ntabwo byaba ari byo."

Yavuze ko abanyamategeko bayo bagomba kwicara bakiga kuri iki kibazo, mu gihe bataricara ngo babifateho umwanzuro nta kipe Haringingo yemerewe gutoza cyane ko bo bakimufata nk'umukozi wa Kiyovu Sports ibya Rayon Sports batabizi.

Kiyovu Sports ikaba yemeje ko yamaze gutanga ikirego muri FIFA ivuga ko umutoza wayo Haringingo Francis yasheshe amasezerano binyuranyije n'amategeko.

Rayon Sports ikaba yaragerageje kumusabira ibyangombwa muri 'System' kuko Kiyovu Sports yagombaga kubyemeza ahubwo ihita ibihakana, FERWAFA ikaba ari yo igomba kureba niba ikirego cya Haringingo gifite ishingiro.

Ubwo yakoreshaga imyitozo ya mbere, Haringingo Francis yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki kirego.

Ibya Haringingo Francis muri Rayon Sports bikomeje kugorana



Source : http://isimbi.rw/kiyovu-sports-na-haringingo-byabaye-tura-tugabane-rayon-irabihomberamo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)