Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaje ibimenyetso bikomeye by'urukundo i Nobu Malibu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kim Kardashian n'umukinnyi wa Formula One Lewis Hamilton bakomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara bari kumwe mu buryo bugaragaza umubano udasanzwe, ibintu byatumye ibihuha by'urukundo rwabo birushaho gufata indi ntera.

Amakuru y'urukundo rw'aba bombi yatangiye kuvugwa bwa mbere mu minsi mike ishize, aho bagaragaye bari kumwe mu buryo butuje i Los Angeles, banaboneka hamwe mu birori bya Coachella. Nubwo icyo gihe nta kimenyetso cyeruye cyatuma byemezwa ko bari mu rukundo, abakurikiranira hafi ubuzima bw'ibyamamare batangiye gukeka ko hari ikirenze ubucuti hagati yabo.

Urukundo ruravuza ubuhuha

Ibi byaje gufata indi ntera ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ubwo Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaraga basangira ifunguro ry'amasaha abiri muri Nobu Malibu, imwe muri restaurant zizwi cyane ziganwa n'ibyamamare. Bagezeyo ahagana saa tatu z'ijoro, Hamilton aza atwaye imodoka ye ya Mercedes-Maybach S-Class, aho yanagaragaje imyitwarire ya kigabo afungurira Kim umuryango w'imodoka.

Mu gihe bari imbere muri restaurant, amakuru avuga ko bombi bagumye baganira mu buryo bwihariye, batitaye ku bandi, ibintu byarushijeho kwerekana ko umubano wabo ushobora kuba wararenze urwego rw'ubucuti busanzwe. Basoje ifunguro ryabo ahagana saa tanu z'ijoro, basohoka baseka cyane kandi bagaragaza ibyishimo, ibintu byasize benshi bemeza ko batakiri mu cyiciro cyo 'kugerageza', ahubwo bamaze kwinjira mu mubano wuzuye.

Ku bijyanye n'imyambarire, Kim Kardashian yari yambaye neza mu buryo bworoheje burimo jacket y'iroza n'ijipo ya gray, mu gihe Lewis Hamilton na we yari yambaye imyenda ifite amabara ajya gusa, agaragaza style ituje ariko iteguye neza.

Nubwo kugeza ubu nta n'umwe muri bo uratangaza ku mugaragaro ko bari mu rukundo, kugaragara kwabo kenshi bari kumwe, cyane cyane i Nobu Malibu, gukomeje gutuma benshi bemera ko uru rukundo rushobora kuba rumaze gufata indi ntera.

 

The post Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaje ibimenyetso bikomeye by'urukundo i Nobu Malibu appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2026/04/20/kim-kardashian-na-lewis-hamilton-bagaragaje-ibimenyetso-bikomeye-byurukundo-i-nobu-malibu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)