Kageyo: Abaturage baracyategereje ubufasha bw'amabati bemerewe imyaka ibiri ishize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gicumbi, baravuga ko ubuzima bwabo bukomeje kuba ingorabahizi bitewe n'uko bagituye mu nzu zitameze neza, bamwe bakaba barara mu byatsi no mu nturusu z'ibiti.

Aba baturage, bavuga ko bari mu cyiciro cy'abasigajwe inyuma n'amateka, bagaragaza ko ubuyobozi bw'Akarere bwigeze kubizeza ko buzabafasha kubona amabati yo gusakara inzu zabo, ariko kugeza ubu imyaka ibiri irashize batarayahabwa.

Umwe mu baturage yaganiriye na kasuku Media agira ati: 'Twabwiwe ko tugiye gufashwa amabati kugira ngo tubashe kuba mu nzu zijyanye n'igihe, ariko amaso yaheze mu kirere. Iyo imvura iguye turanyagirwa, tukarara mu mbeho.'

Aba baturage basaba ubuyobozi kubazirikana, bukabashyira mu bikorwa ibyo bwabemereye, kuko imibereho yabo ikomeje kuzamba. Bavuga ko kuba mu nzu zidasakaye neza bibashyira mu kaga, cyane cyane mu bihe by'imvura, aho ubuzima bwabo bushobora no kujya mu kaga.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bayobozi bavuga ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha abatishoboye, ariko bagasaba abaturage gukomeza kwihangana mu gihe hagishakishwa ubushobozi bwo kubafasha bose.

Icyakora, abaturage bo muri Kageyo bakomeza kugaragaza ko bifuza kubona ibisubizo bifatika vuba, kuko ubuzima babayemo buri munsi bubashyira mu bwigunge n'akababaro.

Kageyo: Abaturage baracyategereje ubufasha bw'amabati bemerewe imyaka ibiri ishize



Source : https://kasukumedia.com/kageyo-abaturage-baracyategereje-ubufasha-bwamabati-bemerewe-imyaka-ibiri-ishize/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)