Juno Kizigenza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo gutangaza amakuru atari yo ku bijyanye no gushyira hanze album ye ya kabiri yise 'Ota', ibintu byateje impaka n'ukutumvikana ku mbuga nkoranyambaga mu bafana be.
Ku wa 1 Mata 2026, Juno yari yatangaje ko iyi album igomba kujya hanze mu masaha y'ijoro, icyakora byaje kurangira itagiye hanze nk'uko yari yabivuze. Ibi byatumye bamwe mu bafana be bamunenga, bamushinja gukinisha amarangamutima yabo.
Mu kiganiro yagiranye n'abamukurikira kuri Instagram, Juno yemeye ko ibyo yatangaje byari ugutebya guhuye n'umunsi wo kubeshya, ariko anasaba imbabazi ku bantu bose byabangamiye.
Yagize ati "Byari ugusetsa, ariko ndasaba imbabazi ku babyumvise nabi. Ntabwo nzashyira hanze album mu kwezi kwa Mata.'
Nubwo yemeye amakosa ye, Juno yemeje ko umushinga wa album 'Ota' ari ukuri, ndetse yizeza abafana be ko vuba azatangaza amakuru arambuye arimo igihe izasohokera, indirimbo ziyigize n'abahanzi bazaba baramufashije kuyikora.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi album yakozweho n'abatunganya umuziki bakomeye mu Rwanda, ibintu abona bizatuma irushaho kuba nziza no ku rwego rwo hejuru.
Juno yari yashyize hanze uduce tw'amazina y'indirimbo zishobora kuzaba kuri iyi album, harimo nka 'Stop It', 'Lazima', 'Mahwera', 'Mpari' na 'Wibabara', ibintu byari byatangiye gukurura amatsiko mu bafana.
Album 'Ota' izaba ikurikiye 'Yaraje' yasohotse mu 2023 igakundwa cyane, igafasha Juno kwigarurira imitima ya benshi no kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda.
Source : http://isimbi.rw/juno-kizigenza-yiseguye-nyuma-yo-kubeshya-album.html