Impinduka zishobora kuba mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biravugwa ko hashobora kuba impinduka mu ikipe y'igihugu aho umutoza Eric Nshyimiyimana wari wungirije Stephen Constantine ashobora gusohokamo.

Tariki ya 12 Werurwe 2026 ni bwo Stephen Constantine yatangajwe nk'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi ariko ntihatangazwa abungiriza be.

Ubwo yari ageze mu Rwanda, yavuze ko yahisemo gukorana n'abo ahasanze wenda akazihindurwa bitewe n'uburyo bakoranyemo.

Eric Nshimiyimana akaba ari we wari usanzwe wungirije Adel Amrouche wari wasigaye, ni we wabanje gukorana na Stephen Constantine aho bakoranye muri FIFA Series.

Nyuma y'igihe gito bakoranye, bivugwa ko uyu mutoza ukomoka mu Bwongereza, yahisemo ko atazokomezanya Eric Nshimiyimana ndetse akaba arimo ashaka uburyo yahuramo n'ubuyobozi bwa FERWAFA akabamenyesha ko arimo gushaka umutoza ugomba kumwungiriza nk'uko biri mu masezerano ko agomba kwishakira umutoza ugomba kumwungiriza.

Mu batoza bivugwa ko yifuza harimo n'umutoza wa Dodoma Jiji, Mashami Vincent ariko bikaba bitararangira kuko uyu mutoza wabaye umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu igihe kinini atarumva uburyo agomba kongera kuba umutoza wungirije.

Stephen Constantine arimo gushaka umwungiriza mushya
Eric Nshimiyimana ashobora kudakomeza kuba umutoza wungirije mu ikipe y'igihugu



Source : http://isimbi.rw/impinduka-zishobora-kuba-mu-mavubi.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)