Impamvu Urubanza rwa Semuhungu rwahyizwe mu muhezo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri, ni bwo Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije Semuhungu Eric ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, ni urubanza rwashyizwe mu muhezo.

Mbere y'uko iburanisha ritangira, uwunganira Semuhungu Eric yasabye ko urubanza rwaba mu muhezo, Ubushinjacyaha nabwo buvuga ko butabyanga kuko biri mu nyungu n'uburenganzira by'uregwa.

Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko iburanisha mu rubanza rwa Semuhungu Eric rishyirwa mu muhezo bitewe n'uko ibiravugirwamo bishobora kuba birimo ibinyuranyije n'imyitwarire mbonezabupfura.

Semuhungu Eric yatawe muri yombi ku itariki 9 Mata 2026 akaba akurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n'imikoreshereze y'ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ndetse n'icyo gusebanya.

Umusore wa mbere wareze Eric Semuhungu afite imyaka 22 y'amavuko mu gihe undi afite 20.

Kurushyira mu muhezo byakozwe hisunzwe ibiteganywa n'ingingo ya 70 y'itegeko nº 22/2018 ryerekeye imiburanishirize y'imanza mbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi ndetse iyo ngingo ni yo ikoreshwa no ku manza nshinjabyaha kugeza ubu.

Iyo ngingo igira iti 'Iburanishwa ry'urubanza ribera mu ruhame icyakora, iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n'ababuranyi bombi cyangwa umwe muri bo, rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w'imbonezabupfura n'uburenganzira bw'abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo.

Semuhungu Eric urubanza rwe rwashyizwe mu muhezo



Source : http://isimbi.rw/impamvu-urubanza-rwa-semuhungu-rwahyizwe-mu-muhezo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)