IHUNGA RY'ABAHOZE MURI GUVERINOMA YIYISE IYABATABAZI,IMBARUTSO YO GUTIZA UMURINDI JENOSIDE MURI GITARAMA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perefegitura ya Gitarama iza ku isonga nk'ikomokamo y'abayobozi bagize uruhare mu kubiba amacakubiri n'urwango mu banyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi (aho abasaga ibihumbi 129,181 bishwe) nyuma ya Butare na Kigali nk'uko bigaragazwa na Raporo yakozwe na MINALOC igaragaza umubare w'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abagera kuri 1,074, 017.  Nyuma y'urupfu rwa  Perezida Juvenal Habyarimana, Guverinoma yiyise iy'abatabazi yahise itangira byeruye ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigizwemo uruhare n'inzego z'ubuyobozi Bukuri bwa Leta haba iza gisirikare n'iza gisivile.

Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubushakashatsi bwari bugamije kwerekana mu buryo bucukumbuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gitarama.

Perefegitura ya Gitarama yari igizwe n'Amakomini 17 ariyo : Nyamabuye ,Buringa,Masango, Mugina,Mukingi,Murama,Musambira,Mushubati,Runda,Taba, Nyabikenke,Kayenzi,Nyakabanda,Rutobwe,,Tambwe,Kigoma na Ntongwe. Muri iki gihe ikaba ibumbiye hamwe uturere tune ari two: Muhanga, Ruhango, Kamonyi, n'imirenge itatu y'Akarere ka Nyanza ( Kigoma, Mukingo na Cyabakamyi).

Kwirukana Abatutsi mu mirimo ya Leta byabereye icyarimwe n'iyirukanwa ry'Abatutsi mu mashuri.  Muri Gashyantare 1973,Abatutsi bakoraga mu nzego zitandukanye bagiye ku kazi bahageze basanga aho bakoraga hamanitse urutonde rw' amazina y'abantu batemerewe gusubira mu kazi ari nako byagenze muri komini Nyamabuye aho abakozi b'Abatutsi bakoraga muri TRAFIPRO bazindukiye ku kazi nk'uko bisanzwe gusa  batungurwa no gusanga ku marembo aho binjiriraga hamanitse  urutonde ruriho amazina y'abatemerewe gukomeza akazi. mu birukanywe bakoraga muri TRAFIPRO harimo Leonard wari umushoferi, Ntamakemwa n'abandi. Muri icyo kigo harimo imipanga yo kwica Abatutsi yaje guhabwa abanyeshuri bo mu Byimana, Shyogwe na Kabgayi.

Ku itariki ya 26 Gashyantare 1973 abakozi b'Abatutsi bakoraga I Kabgayi mu igaraji ya Diocese,mu icapiro rya Eve'che' no muri TRAFIPRO barirukanywe. Ku itariki ya 2 Werurwe 1973 nibwo urutonde rw' Abatutsi bagera kuri 24 bakoraga mu bitaro I Kabgayi rwamanitswe.

Kuri urwo rutonde  rw'abirukanywe rwari rumanitse hari handitseho ko URwanda ari  urw'Abahutu, atari Urw'Abazungu n'Abatutsi, ko abazungu bareka kwivanga mu bikorwa bitabareba.

Abari abayobozi mu nzego z'ibanze n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyamabuye, ubu ni mu Karere ka Muhanga, bavuga ko igihe Guverinoma yiyise iy'Abatabazi yimukiraga i Murambi ya Gitarama ari bwo Abatutsi benshi bahise bagabizwa Interahamwe n'abajandarume baricwa.

Kuwa 21 04 2026 imibare igaragaza ko abatutsi barenga ibihumbi 50,000 I Murambi , bishwe ku munsi umwe, icyo gihe kandi mu gihugu nibwo hari hishwe benshi , abangana ni bihumbi 250,000.

Tariki ya 11 Mata 1994, mu masaha ya saa Tanu ashyira saa Sita z'amanywa, abari batuye muri Komine Nyamabuye babonye ibifaru bibiri n'abasirikare berekeza ku Kigo cya RIAM [kuri ubu ni RMI] cyatorezwagamo abayobozi muri iyi komine.

Ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gitarama bugaragaza imvo n'imvano yamacakubiri n'ivangura byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bukaba na none bugaragaza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa muri iyo Perefegitura.

Bamwe mu abayobozi bahahungiye bagatiza umurindi iyicwa ry'Abatutsi  twavugamo nka, Kambanda Jean, Sindikubwa Theodole, Ruzigana Emmanuel wari perefe, Harerimana Thomas wari perefe wa Nyamabuye, Hatangimbabazi Augustin wari umuyobozi wa Serile Kirimahwa, Burugumesitiri witwa Ruzigana Emmanuel wahoraga ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi n'abandi.

The post IHUNGA RY'ABAHOZE MURI GUVERINOMA YIYISE IYABATABAZI,IMBARUTSO YO GUTIZA UMURINDI JENOSIDE MURI GITARAMA appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2026/04/09/ihunga-ryabahoze-muri-guverinoma-yiyise-iyabatabaziimbarutso-yo-gutiza-umurindi-jenoside-muri-gitarama/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)