IBY'AMERIKA N'UBUSHINWA BIRAGANISHA HE ISI? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z' Amerika n'u Bushinwa ukomeje gufata indi ntera, nyuma y'uko ubwato bw'Abashinwa butwara peteroli  bwanyuze mu umuhora wa Hormuz mu gihe Amerika yari yashyizeho ingamba zo kuyifunga.

Iki kibazo cyatangiye gukomera ubwo ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika buyobowe na Donald Trump bwatangazaga ko bushyizeho 'blockade' igamije gukumira amato yose ajya cyangwa ava muri Iran, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri icyo gihugu.

Nubwo ibyo byari byatangajwe, ubwato bw'Abashinwa butwara peteroli bwakomeje urugendo rwabwo bunyura muri iyo nzira bigaragaza ko Ubushinwa butemera byimazeyo izo ngamba z' Amerika.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Beijing, u Bushinwa bwamaganye iyo blockade buvuga ko ari 'iteye inkeke kandi idafite ubushishozi,' busaba impande zose kwirinda ibikorwa bishobora guteza umutekano muke ku rwego mpuzamahanga.

Abasesenguzi bavuga ko iyi nyanja irimo inzira ya Hormuz ari ingenzi cyane kuko inyuramo igice kinini cya peteroli ikoreshwa ku isi. Icyo ari cyo cyose cyahungabanya imigendekere yayo gishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka cyane, bigahungabanya ubukungu bw'ibihugu byinshi.

Kuba ubwato bw'Abashinwa bwarashoboye kuhanyura nta nkomyi byerekana ko Amerika ishobora guhura n'imbogamizi mu gushyira mu bikorwa ibyo yafasheho icyemezo, ndetse bikaba bishobora no gutuma ibindi bihugu bitangira kwirengagiza ayo mabwiriza.

Ibi byose bikomeje kongera ubushyamirane hagati y'ibihugu byombi bikomeye ku isi, aho u Bushinwa bugaragaza ko butazemera kugengwa na Amerika mu bijyanye n'ubucuruzi n'umutekano w'inyanja, mu gihe Amerika yo ikomeje gushaka gukaza igitutu kuri Iran.

Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera, amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko umubano w'ibi bihugu byombi uzagenda uhinduka, cyane ko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n'ubukungu bw'isi muri rusange.

The post IBY'AMERIKA N'UBUSHINWA BIRAGANISHA HE ISI? appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2026/04/14/ibyamerika-nubushinwa-biraganisha-he-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)