Haringingo yambwiye ko ibyo kujya muri Rayon abyumva mu itangazamakuru - Perezida wa Kiyovu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David yavuze ko Haringingo Francis ibi byose bitangira yababwiye ko ibyo kujya muri Rayon Sports abyumva mu itangazamakuru ntabihari ahubwo arwaye ari yo mpamvu ataza mu kazi, atungurwa no kubona abasezera.

Kugeza ubu biracyagoranye hagati ya Kiyovu Sports na Haringingo Francis wamaze gusinyira Rayon Sports cyane ko yabuze uburenganzira bumwemerera kuyitoza kuko Urucaca rwavuze ko bafitanye ibibazo.

Tariki ya 31 Werurwe 2026 ni bwo Rayon Sports yerekanye Haringingo Francis nk'umutoza mushya gusa akaba yari agifite amasezerano y'amezi abiri.

Gusa we yavugaga ko yasheshe amasezerano ariko Kiyovu Sports ikavuga ko atari byo kuko yabikoze binyuranyije n'amategeko kuko atubahirije ibiri mu masezerano, ahubwo bamufata nk'uwataye akazi.

Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David ati "Haringingo Francis kugeza kuri uyu munota ni umutoza wa Kiyovu Sports, icyo tubona cyahindutse ni uko uyu ugiye kuba umunsi wa 5 ataza mu kazi, byinshi twabanje kubyumva mu itangazamakuru twe twari tuzi ko ari umuntu tumeranye neza."

Yakomeje avuga ko yavuganye na we ku wa Mbere w'iki cyumweru amubwira ko ibintu byo mu itangazamakuru atabyitaho.

Ati "Ku wa Mbere navuganye na we iminota igera muri 15, mubaza ibintu bye byo kujya muri Rayon arampakanira, arambwira ngo nta kibazo mfite iby'itangazamakuru ntabwo wabyitaho, ibyakurikiyeho ni biriya mwumvise, yanditse ibaruwa isezera."

Yakomeje agira ati "Kugeza ubu ni umukozi wacu, nta kigaragaza ko atari umukozi wacu. Mu masezerano twagiranye hari ingingo ibisobanura neza ya gatanu ko ikipe yamwifuza yavugana na Kiyovu. Biranditse ni we wabyisinyiye, nta wundi wabimusinyiye."

Nkurunziza David avuga ko kandi amasezerano aba agomba kubahirizwa kuko aba yarasinywe hari impamvu, rero nta mpamvu yo kuza kuyakiniramo.

Yavuze ko kandi ibi byaberetse ko imikino imwe n'imwe bagiye batakaza byatewe n'uko igice kimwe kuri we cyabaga kidahari kirangariye mu bindi.

Ubu bamufata nk'uwataye akazi hari inshuro bazamwandikira kandi ko bazakomeza kumuhemba.

Kiyovu Sports ikaba yaramaze gutanga ikirego muri FIFA ndetse inamenyesha FERWAFA ko uyu mutoza bafitanye ibibazo, mu gihe nayo ikirimo gusuzuma icyo kirego yanze kumuha uburenganzira bwo gutoza.

Nkurunziza David yavuze ko Haringingo Francis bakimufata nk'umukozi wa Kiyovu Sports
Haringingo Francis yamaze gusinyira Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/haringingo-yambwiye-ko-ibyo-kujya-muri-rayon-abyumva-mu-itangazamakuru-perezida.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)