Umukinnyi wo hagati mu kibuga wa Enzo Fernández ukinira ikipe ya Chelsea FC ari mu mvugo zikomeje kuvugisha benshi, nyuma y'uko ahanishijwe ibihano n'iyi kipe, ibintu umu-agent we Javier Pastore yamaganye avuga ko bidafite ishingiro.
Mu kiganiro yagiranye na The Athletic, Pastore yasobanuye ko umukinnyi we atigeze asobanukirwa neza impamvu y'ibyo bihano. Yagize ati: 'Enzo yabwiwe n'umutoza kubyemera arabyemera kuko ari umunyamwuga wiyemeje akazi ke, ariko twe nk'abamuhagarariye ntitwumva impamvu y'ibihano, kuko nta kipe n'imwe yavuze cyangwa ngo agaragaze ko ashaka kuva muri Chelsea.'
Yakomeje asobanura ko amagambo ya Enzo yavuzwe nabi n'itangazamakuru, cyane cyane ku bijyanye n'umujyi wa Madrid. Yagize ati: 'Enzo yavuze Madrid gusa kuko yabajijwe umujyi wo mu Burayi yakwifuza kubamo umunsi umwe. Kuba yaravuze Madrid ni ibintu bisanzwe kuko ari hafi y'umuco wa Argentine, ndetse n'ururimi rukoreshwayo rukaba rusa n'urwo muri Buenos Aires.'
Pastore yashimangiye ko nta na rimwe Enzo yigeze avuga ko ashaka kuva i London cyangwa mu ikipe ya Chelsea. Yavuze ko ibi byose byaturutse ku isobanuramvugo ritari ryo ryakozwe n'itangazamakuru.
Yongeyeho ko Enzo yiteguye gusaba imbabazi abafana baba barababajwe n'ayo magambo, ariko ashimangira ko nta mugambi afite wo kuva muri iyi kipe. Ku ruhande rw'abamuhagarariye, bavuga ko ibihano yahawe bidakwiye kandi ko bigomba gusubirwamo.

