Hamaze iminsi mu itangazamakuru inkubiri y'inkuru zigaruka ku myitwarire ya bamwe mu bakinnyi hanze y'ikibuga, aho benshi mu basubiyemo bivugwa ko umwanya wabo munini bawuhariye abakobwa n'inzoga.
Myugariro wa Rayon Sports, Emery Bayisenge utapfa kumva muri izi nkuru, yavuze ko iki kibazo atari abakinnyi gusa babujyamo akazi kagapfa kuko n'undi wese wubatse akajya muri ibyo urugo rwe ruba rwasenyutse.
Ati "Si umukinnyi gusa no mu buzima busanzwe niba warafashe icyemezo cyo gushinga urugo, ukajya mu zindi ngo ntabwo urugo rwawe rwakomera."
"Si umukinnyi gusa no mu buzima busanzwe umuntu atari mu nshingano z'urugo rwe n'akazi ke, akazi karapfa."
Yagiriye inama aba bakinnyi baba bakora ibyo kumenya ko atari nk'abantu basanzwe ko bari ku itara ibyo bakora byose bigaragara, rero nibamenye igihe cyo gukora, igihe cyo kwishimisha nikigera bishimishe.
Ati "Bamenye ko turi ku itara kandi buri kantu kose tugomba kuvugwa, inama nabagira kora akazi nikarangira igihe cyo kwishimisha nikigera, gende wishimishe."
Emery Bayisenge kandi yanagarutse ku mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi aho zishobora no kuyobya abantu, byoroshye kuba hatangwa amakuru y'ibihuha ku muntu ariko yemeza ko ntaho bazabihungira bagomba kwiga kubana nabyo.
Source : http://isimbi.rw/emery-bayisenge-yagiriye-inama-abakinnyi-bajya-mu-nzoga-n-abagore.html