Diamond Platnumz yavuze ku mubano we na Sean Diddy ufunzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Diamond Platnumz yavuze ku bihe byihariye yagiranye n'umuraperi w'umunyamerika Sean Diddy Combs uzwi cyane ku izina rya Diddy, agaragaza ko ibyo yamubonyeho bitandukanye n'ibimuvugwaho ubu.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Diamond yavuze ko yigeze kugirira uruzinduko mu rugo rwa Diddy ruherereye i Malibu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye aherekejwe n'umuhanzi ndetse n'umu-producer we, Swizz Beatz.

Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania yasobanuye ko ubwo bageraga muri urwo rugo basanze hari abandi bahanzi bashya bari mu bikorwa byo gukora indirimbo.

Nyuma ngo bagiye ku ruhande rwa pisine aho bahuriye n'abana ba Diddy, hanyuma baza gusangira ifunguro rya nimugoroba.

Diamond yagize ati 'Twagiranye ibihe byiza, byari bisanzwe kandi byuzuyemo icyubahiro. Nta kintu kidasanzwe cyabaye muri icyo gihe twari kumwe.'

Ibi Diamond abitangaje mu gihe izina rya Diddy ryavuzwe cyane mu bitangazamakuru mpuzamahanga nyuma yo gukurikiranwa n'ubutabera ku byaha bikomeye birimo ubucuruzi bw'abantu n'ibindi bifitanye isano n'ihohoterwa. Nubwo yaje guhamywa ibyaha bimwe, hari n'ibindi yahanaguweho nyuma y'urubanza rwatwaye igihe kirekire.

Diamond yavuze ko nyuma y'izo nkuru, hari abagerageje guhuza nabi uruzinduko yagiriye kwa Diddy n'ibibazo uyu mugabo yagize, ibintu yavuze ko bidakwiye kuko ibyamubayeho atari byo yiboneye.

Diamond Platnumz yavuze ko ibyo Sean Diddy ashinjwa ntabyo yamubonyeho



Source : http://isimbi.rw/diamond-platnumz-yavuze-ku-mubano-we-na-sean-diddy-ufunzwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)