Abahanzi b'ibyamamare ku rwego mpuzamahanga barimo Chris Brown na Usher batangaje gahunda idasanzwe yo guhurira mu rugendo rw'ibitaramo bihuriweho bise 'The R&B Tour', ruzabera mu mijyi itandukanye yo muri Amerika na Canada mu mwaka wa 2026.
Ibi bitaramo bitegurwa na sosiyete ikomeye ya Live Nation, bikazaba bigizwe n'amatariki 33, aho aba bahanzi bombi bazajya basusurutsa abakunzi babo mu buryo bugezweho, bahuza imbaraga zabo mu ndirimbo za R&B zakunzwe cyane ku Isi. Ni igikorwa cyitezweho kuzaba amateka, kuko aba bombi bafite izina rikomeye muri iyi njyana.
Mu mijyi izagerwamo harimo Las Vegas, aho bazataramira kuri Allegiant Stadium inshuro ebyiri, ku matariki ya 5 na 6 Nzeri 2026. Biteganyijwe ko ibi bitaramo bizakurura imbaga y'abakunzi b'umuziki baturutse hirya no hino ku Isi.
Uretse kuba ari ibitaramo byo kwidagadura, uru rugendo rufite n'intego nziza, kuko ruzagira uruhare mu bikorwa byo gufasha abana kubona uburezi, binyuze mu mishinga y'ubugiraneza izajyana n'ibi bitaramo.
'The R&B Tour' ni kimwe mu bikorwa bikomeye byitezwe mu muziki mu 2026, bikaba bigaragaza ubufatanye n'imbaraga z'abahanzi babiri bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya R&B ku rwego rw'Isi.