Umutoza wa Police Handball Club, Ntabanganyimana Antoine ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kubona License A ya Handball ku rwego rwa Afurika itangwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Handball (International Handball Federation 'IHF').
Ni License yakuye mu gihugu cya Misiri aho yari amaze iminsi 10 ayikorera, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Mata 2026 akaba yageze mu Rwanda.
Antoine nyuma yo kubona iyi License A yo ku rwego rwo hejuru mu mukino wa Handball muri Afurika, akaba yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba yabashije kubona iyi License kuko bitari ibintu byoroshye.
Ati 'Ni amahugurwa asaba gukurikira, asaba kwitanga, asaba ubwenge bwinshi kuko ni amahugurwa uba ubona ko harimo abatoza bo ku rwego rwo hejuru.'
'Ndashima Imana kuko iyi license yari ikenewe cyane kuko umuntu ayikoresha ahantu hose, icya kabiri iguha ubushobozi bwo kugira icyo utanga mu bumenyi aho ari ho hose ndetse uhereye no mu bana bato, abakuru no mu batoza bakiri ku rwego ruri hasi ukabafasha kuruzamura. Izamfasha gufasha mpereye mu mizi Handball yo mu Rwanda.'
Yanashimiye Ishyirahamwe ry'Umukino wa Handball mu Rwanda uburyo ryagiye rimuba hafi umunsi ku munsi na we avuga ko azaba ahari igihe cyose rizamukenera kandi ko azakoresha ubu bumenyi n'ubushobozi yahawe mu guteza imbere Handabll y'u Rwanda.
Ntiyibagiwe n'ikipe ye ya Police HC yemeye kumufasha ikanamuha uruhushya rwo kujya kwitabira aya mahugurwa ko na we azakora ibishoboka byose akayizamurira urwego.
Muri rusange aya mahugurwa yitabiriwe n'abatoza 26 barimo abo mu Misiri, muri Ethiopia, Guinea Uganda Gabon n'u Rwanda bose bakaba barabonye izi License, bikaba ari nabwo bwa mbere bibayeho ko abatoza bose bitabiriye batsinda ikizami bakabona iyi License.
Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-y-umutoza-antoine-wa-police-hc-wabonye-ihf-license-a-amafoto.html