Amaherezo y'urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk'umugabo we? #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ku itariki ya 8 Mata 2026, Urukiko rw'Ubujurire i Paris mu Bufaransa rwagombaga gutanga icyemezo gikomeye cyane mu rubanza rumaze imyaka 16 rukurikirana Agathe Habyarimana,umugore wa Perezida w'u Rwanda Juvénal Habyarimana wari inking ya mwamba mu kazu.
Icyo cyemezo cyagombaga kugaragaza niba iperereza ku byaha aregwa rizakomeza cyangwa rizasozwa burundu binyuze mu 'non-lieu' (kudashyikirizwa urukiko).
Urukiko rwemeje indi tariki ya 6 Gocurasi 2026 ko aribwo ruzatangaza umwanzuro. 
Ashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi, ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, ndetse n'ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora jenoside.
Ibyaha byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hagati ya Mata na Nyakanga 1994, igatwara Abatutsi basaga miliyoni.
Mu mpera za Mutarama 2026, abacamanza b'Urukiko rw'Ubujurire i Paris bateranye mu ibanga bareba ubujurire bwatanzwe n'Ubushinjacyaha bukuru bushinzwe kurwanya iterabwoba hamwe n'imiryango iharanira inyungu z'abarokotse.
Ibi byari bijyanye n'icyemezo cyafashwe ku itariki ya 20 Kanama 2025, aho umucamanza wari ushinzwe iperereza yavuze ko nta 'bimenyetso bihagije' bihari byatuma Agathe Habyarimana ajyanwa mu rukiko.
Abamwunganira bavuga ko ari isozwa risanzwe ry'iperereza rirerire cyane, ryabayemo abacamanza benshi barenga icumi. Ariko ubushinjacyaha n'abaregera indishyi bavuga ko iperereza ryakozwe nabi, ryaranzwe no kudakora ubushakashatsi bwimbitse hagahitwamo ibimenyetso bishyigikira uruhande rumwe gusa.
Mu rubanza, Agathe Habyarimana agaragazwa mu buryo bubiri butandukanye: hari abamufata nk'uwagize uruhare mu miyoborere yari ifite aho ihuriye n'imyiteguro ya jenoside, abandi bakamugaragaza nk'uwahohotewe n'ibihe bikomeye byakurikiye iyicwa rya Perezida Habyarimana.
Imwe mu ngingo zikomeye ziri muri uru rubanza kandi zishinja Kanziga ni ijambo 'akazu', ryakoreshwaga mu kuvuga itsinda ry'abantu bake ba hafi y'umuryango wa Perezida Habyarimana, bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu miyoborere no mu migambi yagejeje u Rwanda kuri jenoside.
Hari inyandiko yanditswe n'umuhezanguni Gaspard Musabyimana, wahoze mu nzego z'ubutasi mu Rwanda, yakoreshejwe nk'inyigo y'impuguke, nyamara ubushinjacyaha buvuga ko ari inyandiko y'ubwunganizi ya propaganda.
Nanone hari ibitekerezo by'umunyamateka Bernard Lugan, inshuti magara y'interahamwe kuba byarifashishijwe mu nyandiko y'urukiko.
Ikindi cyateje impaka ni uko iperereza ritigeze ryinjira cyane mu ruhare rw'u Bufaransa nyuma y'itangira rya jenoside.
Hari inyandiko z'ubutasi bw'u Bufaransa (DGSE) zagaragaje ko hari ibikorwa byo kugerageza kohereza intwaro no gushaka ubufasha bwa gisirikare mu gihe cya jenoside, bikorwa n'abantu bari hafi y'umuryango wa Habyarimana.
Zimwe muri izo nyandiko zigaragaza ko hari abacanshuro b'abafaransa nka Bob Denard na Paul Barril bakoranye n'abantu bo mu muryango wa Habyarimana mu gihe cya Jenoside. Ibi ariko ntibyigeze bishyirwa mu isuzuma ry'uru rubanza, bikaba kimwe mu byanenzwe cyane n'abaregera indishyi.



Source : https://rushyashya.net/amaherezo-yurubanza-rwagathe-kanziga-azaba-ayahe-azapfa-adashyikirijwe-ubutabera-nkumugabo-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)