Umukinnyi mushya w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Mickels Joy Slayd yavuze ko we n'abavandimwe be bajygaga bicara imbere ya televiziyo bareba Amavubi, umunsi umwe barota kuzayakinira.
Mickels Joy Slayd ukinira Karvan Yevlakh mu cyiciro cya mbere muri Azerbaijan we n'abavandimwe be babiri barimo rutahizamu wa Sabah FK, Joy-Lance Mickles na Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK bose bahamagawe mu Mavubi arimo yitegura imikino ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mickels Joy Slayd yavuze ko inzozi zabaye impamo kuko batajya bibagirwa umunsi we n'abavandimwe bicaraga imbere ya televiziyo bareba umupira ariko bafite inzozi zo kuzakinira igihugu cyababyaye.
Ati "Ndibuka umunsi umwe njye n'abavandimwe banjye turi abana twicaye imbere ya televiziyo, turota tubwirana ko umunsi umwe tuzakinira igihugu cyacu."
"Buri mukinnyi wese nta kintu kirenze kuruta kuba wakinira ikipe y'igihugu cyawe. Ni iby'agaciro kuba mu minsi ishize twarahamagawe n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda."
Yakomeye avuga ko bakiranywe urukundo rwinshi cyane n'urugwiro bakaba biteguye kubisubiza mu kibuga bakinira u Rwanda.
Aba bakinnyi bafite ubwenegihugu bw'u Budage n'u Rwanda kuko se ubabyara, Mickels Jacques Akilimali ari umunyarwanda.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-umwe-twicaraga-imbere-ya-televiziyo-turota-gukinira-amavubi-rutahizamu.html