Murekezi Lucky yashyize hanze ubuhamya bw'ibihe bikomeye by'urushako yanyuzemo byaturutse ku ruhare yahawe gukina muri filime ya City Maid rumugaragaza ari mu nzira zo kwiha akabyizi na Bahavu Jeannette yari arimo gufasha.
Murekezi Lucky wamenyakanye mu gukina filime nyarwanda yavuze ko yigeze guhabwa gukina uruhare rwo gukina yunganira mu by'amategeko Bahavu Jeannette wari mu matsa icyo gihe gusa bakamusaba ko bitarangiriraho ahubwo bakomeza kugirana umubano uganisha ku gukorana imibonano mpuzabitsina.
Mu kiganiro na ISIMBI, Lucky yatangaje ko nawe yatunguwe no kubona ubwo iyi filime yari ishyizwe ahagaragara, abayitunganyije baragabanyije umuvuduko w'amashusho yayo ubwo yari igeze ku gace kamugaragaza ari kumwe na Bahavu bari mu mwuka wo gutera akabariro.
Aho yagize ati 'Naramwuganiraga mu mategeko nkashaka no kumwunganira mu cyumba. Icyo gihe bafashe agace kanjye na Bahavu bagashyira muri Slow Motion, nshuti yanjye harimo ibintu byo kureba icyoroshye gusa mbese yarimo uburaya inshuro miliyoni ku ijana.'
Murekezi yashimangiye ko urugo rwe rwarushijeho kujya ku gasongero k'ikibatsi cy'umuriro ubwo umufasha we yabonaga ayo mashusho agafatwa n'amarangamutima yatumye adashobora gutandukanya ubuzima busanzwe n'ibibera muri sinema.
Ati 'Umugore wanjye Queen ngo ayibone! Yaravuze ati 'ndapfuye ndarangiye.' Abantu baramuhamagara babimubaza nawe ahita anyandikira ubutumwa buva nk'aha bukagera nk'i Nyabugogo ambaza impamvu namuciye inyuma kuri Bahavu gusa nyuma aza gucururuka musobanuriye.'
Lucky kandi yanashimiye ubuyobozi bwa sosiyete ya Zacu Tv Films bwamuhaye umwanya wo kugaragaza icyo yari ashoboye mu myaka yose yamaze akina muri filime 'City Maid' amaze igihe kitari kinini ateye umugongo.
Source : http://isimbi.rw/umunsi-bahavu-jeanette-yendaga-gusenyera-lucky-murekezi-video.html