Twasabanye imbabazi - Clapton Kibonke ku makimbirane ye na Mashariki African Filim Festival (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Clapton Kibonke yakuyeho urujijo rw'umwuka mubi wavugwaga mu mubano we n'ubuyobozi bwa Mashariki busanzwe butegura bukanatanga ibihembo by'abahize abandi muri sinema nyarwanda.

Mu kiganiro na ISIMBI, uyu munyarwenya akaba n'umukinnyi w'amafilime yemeje ko nyuma y'ukutumvikana ku buryo yakiriwe mu muhango wo gutanga ibihembo yaje kwicarana n'ubuyobozi bwa Mashariki African Film Festival bakinegura ku byabaye.

Ati 'Ntabwo nigeze nshaka ko bikomeza kugarukwaho ariko icyabaye ni uko nyuma twaje kwicarana na Mashariki twumvikana ku mpamvu yabyo, dusabana imbabazi birarangira.'

Aya makimbirane yari yaturutse ku byabereye mu muhango wabereye muri Serena Hotel ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho Kibonke yagaragaje ko atishimiye uburyo yakiriwemo nubwo yari umwe mu bari batumiwe nk'abanyacyubahiro.

Muri ibi birori, Kibonke yagaragaje ko yatunguwe no kubura aho yicara, akavuga ko byamubabaje kuba yari mu bantu bagize uruhare mu guteza imbere sinema nyarwanda ariko ntahabwe icyubahiro gikwiye.

Yanashimangiye ko nyuma yo kwerekwa aho kwicara inyuma mu bafana, yahasanze undi mukinnyi mukuru ahagaze, ahitamo kumuha intebe akomeza guhagarara, mbere yo gufata icyemezo cyo gusohoka ibirori bitageze ku musozo.

Uretse ibyo, Kibonke yanagaragaje ko adashyigikiye uburyo igihembo cya 'People's Choice' gitangwamo, aho asanga gutora bishyirwamo amafaranga bituma icyo gihembo kitakigaragaza ukunzwe n'abaturage ahubwo kikajya ku ufite ubushobozi bwo kwiyamamaza.

Clapton Kibonke yavuze ko yiyunze na Mashariki



Source : http://isimbi.rw/twasabanye-imbabazi-clapton-kibonke-ku-makimbirane-ye-na-mashariki-african-filim-festival.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)