Turakeka na we yishimye - Djihad na Mangwende bashimiye Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Bizimana Djihad na myugariro Imanishimwe Emmanuel, bashimiye Perezida Kagame kuba yaraje kubashyigikira kandi bakitwara neza.

Ni mu mukino ya FIFA Series imaze iminsi ibera mu Rwanda aho u Rwanda ryegukanye iki gikombe cya FIFA Series.

Ni imikino yose Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yarebye yaba uwo banyagiyemo Grenada 4-0 n'uwo baraye batwariyeho igikombe batsinda Estonia 2-0.

Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende usanzwe ukinira AEL Limassol muri Cyprus akaba yavuze ko ari amahirwe bagize kuko si buri wese wabona Perezida Kagame yagiye kumushyigikira.

Ati "Ni amahirwe, si ibya buri wese ngo tubone umukuru w'Igihugu aza kureba umukino, kugira amahirwe tukumva ko ari buze bitwongerera imbara, navuga ko iyi mikino afitemo uruhare runini kuba twabashije kugira ibyo tugeraho, kumva ko ari buze bitwongerera imbaraga zo kumva ko tugomba kumushimisha igihe ari hano."

Kapiteni Bizimana Djihad akaba yavuze ko ari ishema rikomeye rero bakaba bashima Imana ko batigeze bamutenguha.

Ati "Ni ishema, ku giti cyanjye iyo Perezida ari hano bimpa imbaraga, simba nshaka kumutenguha nubwo rimwe na rimwe dutsindwa ariko ndabizi ko n'abandi bakinnyi baba bafite ishyaka ko ataha yishimye, ndakeka ko iyi mikino ibiri itambutse aho ari buryame na we araba yishimye."

Aba bakinnyi kimwe na bagenzi babo, bafite intego ko bakomeza gukora neza kugira ngo no mu mikino itaha azajye aza kubashyigikira.

Mangwende ngo si amahirwe ya buri muntu kubona Perezida Kagame yaje kumushyigikira
Djihad yavuze ko bahatanaga ngo badasebye Perezida Kagame yaje kubashyigikira kandi babigezeho
Perezida Kagame yarebye imikino yose Amavubi yakinnye muri FIFA Series



Source : http://isimbi.rw/ni-ishema-rikomeye-djihad-na-mangwende-bashimiye-perezida-kagame.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)