Ikipe ya RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2026, yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi amanota 103-95.
Ni mu mukino wa mbere w'itsinda Kalahari Conference ririmo kubera muri Afurika y'Epfo, Pretoria.
Tigers BBC ibifashijwemo n'abarimo Craig Lendal witwaye neza mu gace ka mbere, yagasoje iyoboye n'amanota 35-27.
Agace ka kabiri wabonaga Tigers imbaraga zagabanutse bituma itakaza aka gace ku manota 20-17, gusa byari bivuze ko amakipe yombi agiye kuruhuka Tigers iri imbere na 52-47.
Abakinnyi b'umutoza Henry Mwinuka, bagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu maze Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr bitewe n'amanota bagiye batsinda yiganjemo 3, birangira begukanye aka gace ku manota 26-19.
Mu gace ka nyuma, Al Ahly yagerageje gushaka uko igabanya ikinyuranyo cy'amanota 12 yari arimo cyane ko byari 78-66, gusa ntibabasha kubigeraho kuko bakuyemo 4 aho umukino warangiye RSSB Tigers BBC iyoboye n'amanota 103-95.
RSSB izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026 ikina na Petro de Luanda.
Source : http://isimbi.rw/tigers-bbc-yatangiye-bal-neza.html