Umuhanzikazi akaba n'umunyamideli wo muri Kenya, Tanasha Donna, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza amashusho ari kumwe n'umwana we ndetse n'umwishywa wa Diamond Platnumz bari i Nairobi.
Aya mashusho bivugwa ko yafashwe ku wa 21 Werurwe 2026 agaragaza Tanasha ari mu nzamutsa [Lift] ari kumwe n'umuhungu we yabyaranye na Diamond, Naseeb Junior ndetse n'umukobwa witwa Tahiya, bivugwa ko ari umwishywa wa Diamond, hamwe n'undi mugore utamenyekanye. Bose bagaragaraga bishimye, ibintu byahise bikurura ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo Tanasha Donna na Diamond Platnumz batandukanye mu 2020, bakomeje kugaragara bafitanye umubano mwiza mu kurera umwana babyaranye.
Abasesenguzi b'imyidagaduro bagaragaza ko kuba Tanasha yakiriye umwe mu bagize umuryango wa Diamond bishobora kuba ari ikimenyetso cy'uko umubano wabo n'ubwo warangiye ku mugaragaro, ugifite aho uhurira cyane cyane ku nyungu z'umwana wabo.
Source : http://isimbi.rw/tanasha-donna-yakiriye-umuryango-wa-diamond-i-nairobi.html