Umuhanzikazi akaba n'umunyamideli wo muri Kenya, Tanasha Donna yongeye kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutanga ibimenyetso by'uko yaba ari mu rukundo n'undi mugabo mushya utaramenyekana neza nyuma ya Diamond Platnumz.
Ibi byaje nyuma y'uko mu minsi ishize yari aherutse kwakira mu rugo iwe abo mu muryango w'uwahoze ari umukunzi we Diamond Platnumz, barimo Mama Dangote na Esma Platnumz.
Mu mashusho yakwirakwiye, Tanasha agaragara atunguwe cyane abonye Mama Dangote, ahita amuhobera anavuga ko atari yiteze ko nawe aza kumusura. Ibi byatumye benshi bongera kubona ko umubano we n'umuryango wa Diamond Platnumz ugifite igicumbi cyiza nubwo batandukanye.
Gusa ikirenze kuri ibyo, ni amafoto Tanasha yashyize kuri Instagram Story, agaragaza umugabo wifotoje atambaye hejuru, arimo kwishimisha. Aya mafoto yayaherekejeho amagambo yo mu ndirimbo y'urukundo, ibintu byatumye benshi bakeka ko ari we mukunzi we mushya.
Mu yandi mafoto, Tanasha agaragara ari ku nyanja yishimisha atwaye 'jet ski', ndetse uwo mugabo ari inyuma ye. Nubwo atatangaje amazina ye, ibi byahise bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kuganira cyane kuri uwo mugabo.
Bamwe mu bafana bagaragaje ko bishimiye kubona Tanasha yarabashije gukomeza ubuzima nyuma yo gutandukana na Diamond, bavuga ko akwiriye ibyishimo. Hari n'abagerageje gukeka uwo mugabo ari we w'ukuri, nubwo nta gihamya ifatika yatanzwe.
Ibi byose bibaye mu gihe Tanasha akomeje kwibanda ku muziki we no kurera umwana we, Naseeb Junior, yabyaranye na Diamond.
Source : http://isimbi.rw/tanasha-donna-yaciye-amarenga-yo-gusimbuza-diamond-platnumz.html