Umuhanzikazi w'Umunya-Uganda, Spice Diana yagaragaje ko abakobwa bakiri bato bakwiye kwiyakira uko baremwe, bakirinda gushingira ubwiza bwabo ku kwisiga birengeje urugero iburungo by'ubwiza 'Make Up' kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NTV Uganda , aho yasobanuye ko nubwo na we abyisiga ku rwego rushobora kugaragara nk'ururengeje urugero, abikora kubera akazi ke k'ubuhanzi, atari uko ari byo akunda mu buzima busanzwe.
Yagize ati 'Si ndi umufana wo kwisiga 'Make Up' nyinshi. Iyo umbaye hafi igihe kirekire, urabibona ko mbikora kubera akazi gusa. Njye nkunda kuba ndi uko ndi, nashyizeho gusa ka 'lip gloss' nako gacye.'
Spice Diana yagarutse cyane ku ngaruka zo kwishingikiriza ku kwisiga Make Up ku bakobwa, avuga ko bishobora gutuma umuntu atakaza ukwiyizera no kwiyakira uko ari. Yibukije abakobwa ko ubwiza nyabwo butangirira ku kwiyakira no kumenya uwo uri we, aho gushaka gushimisha abantu bose.
Yagize ati 'Ni byiza kumva neza uwo uri we. Hariho igitutu kinini ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bashobora kugusebya, ariko ntugomba kubyibandaho ngo wiyibagirwe.'
Uyu muhanzikazi yakomeje agaragaza ko umuntu akwiye guhitamo ibimushimisha aho kugendera ku bitekerezo by'abandi, kuko bidashoboka kunezeza buri wese.
Ati 'Jya wishimira uko uri kuko ari ko uzabaho ubuzima bwawe bwose. Kwishingikiriza cyane ku kwisiga bishobora kwica icyizere cyo kwiyizera. Ntushobora gushimisha buri wese, hitamo ibigushimisha.'
Ubutumwa bwe buje mu gihe hirya no hino ku isi abakobwa bakiri bato bakunze guhura n'igitutu cyo kugendera ku bipimo by'ubwiza bishyirwaho n'imbuga nkoranyambaga.
Source : http://isimbi.rw/spice-diana-yaburiye-abakobwa-bashingira-uburanga-kuri-make-up.html