Rugerero: Inzu yagwiriye abantu batatu ihitana ubuzima bwabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, bagize ibyago bikomeye nyuma y'uko inzu iguye igahitana abantu batatu ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026.

Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko iyo nzu yagwiriye umugore wari ukiri muto n'umwana we muto, ndetse n'umugabo wari uri kumwe na we muri iyo nzu. Ibi byabaye nyuma y'imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa muri aka gace, bikekwa ko ari yo yateye iyo nzu gusenyuka.

Abaturage bihutiye kujya gutabara, bakuraho amatafari n'itaka byari byabagwiriye, ariko basanga aba bantu bose bamaze kwitaba Imana. Umwe mu bagize uruhare mu gutabara yavuze ko babasanze baryamye hamwe, ibintu byatumye bakeka ko mbere y'uko inzu ibagwira hari ibikorwa byari biri kuba hagati y'umugabo n'umugore.

Nyuma yo kubakuramo, abaturage babashyize mu mashuka maze bahamagara inzego z'ubuyobozi kugira ngo zikomeze gukurikirana iki kibazo. Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugerero bwemeje aya makuru, buvuga ko aba bantu bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero yasabye abaturage kujya birinda kuguma mu nzu zagaragaje ibimenyetso byo kwangirika bitewe n'amazi, abasaba kwimuka hakiri kare igihe babonye ko zishobora kubashyira mu kaga.

Iyi mpanuka yongeye kwibutsa abaturage kwitwararika mu gihe cy'imvura nyinshi, cyane cyane mu duce dukunze kwibasirwa n'ibiza.

Rugerero: Inzu yagwiriye abantu batatu ihitana ubuzima bwabo



Source : https://kasukumedia.com/rugerero-inzu-yagwiriye-abantu-batatu-ihitana-ubuzima-bwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)