Riderman icyo umuryango we wamuhatiraga akibona ubu, indirimbo yamugoye ntikundwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gatsinze Emery wamamaye mu muziki nka Riderman yavuze ko kimwe mu bintu byamugoye mu ntangiriro y'umuziki we, ari umuryango we utarabyumvaga washakaga ko abanza kwiga.

Uyu mwami w'Ibisumizi nk'uko akunda kwiyita, amaze imyaka 20 mu muziki kandi akunzwe cyane bitewe n'ubutumwa buri mu bihangano bye.

Uyu muraperi wigaruriye imitima ya benshi, yabwiye ISIMBI ko agitangira umuziki muri 2006, icyamugoye kurusha ibindi ari ukumvisha umuryango we ko agomba kuba umuhanzi.

Ati "Mu gutangira kugira ngo abantu babyakire byari bigoye, n'umuryango wanjye ntabwo wabyakiraga, ntabwo byari byoroshye kubera ko abo mu rugo ntibarimo babyumva kubera ko bashakaga ko mbaza nkarangiza amashuri."

Akomeza avuga ko icyo gihe atabyumvaga ariko ubu abyumva neza cyane.

Ati "Kiriya gihe nari nkiri muto sinabumvaga ariko ubu ndabumva cyane, Hip Hop icyo gihe yari ikiri nshya mu mitwe y'abantu bamwe bakanavuga ko ari iy'ibirara."

Agaruka ku ndirimbo yamugoye ariko abantu ntibayakire nk'uko bikwiye, yavuze ko ari 'Umutekamutwe.'

Ati "Indirimbo yangoye navuga 'Umutekamutwe', ni indirimbo ifite igitekerezo cyiza, ifite inkuru nziza cyane ariko hari abantu bayikunda cyane ariko hari n'abandi bayifashe nk'aho ari igitekerezo kiri aho."

"Rero hari indirimbo wandika ukayishyiramo ubuhanga, ukavanga inkuru n'ubusizi ariko abantu bakayakira uko babishaka ariko kuri wowe ifite igisobanuro gikomeye."

Yunzemo ati "Hari indi ndirimbo 'Nyegamo ya Nyagasani' nayo ifite ubutumwa bwo gukunda igihugu ariko kuko abantu indirimbo zifite ubutumwa ntibashaka kuziha agaciro zikwiye."

Riderman akaba yizeje abakunzi b'umuziki we ko uyu mwaka ari umwaka wo gukora cyane, azabaha ibihangano bishya ndetse azanakora ibitaramo.

Riderman yavuze ingorane yahuye nazo mu ntangiriro z'umuziki we



Source : http://isimbi.rw/riderman-icyo-umuryango-we-wamuhatiraga-akibona-ubu-indirimbo-yamugoye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)