Rekeraho kwibaza aho wasabanira n'inshuti zawe mu minsi ya weekend #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo gukomeza gususurutsa abakunzi b'imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali, Ti'Amo Lounge iherereye i Remera imbere ya gare, impande ya station ORXY, yateguye igitaramo gikomeye kizaba ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.

Iki gitaramo kizitabirwa n'abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Caspi, Dj Cyusa, Zebby ndetse na Tania, bose bazwiho ubuhanga n'ubunararibonye mu gutanga ibyishimo ku rubyiniro. Biteganyijwe ko aba ba DJ bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Amapiano, Hip-Hop n'izindi zigezweho zikundwa n'urubyiruko.

Ubuyobozi bwa Ti'Amo Lounge butangaza ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guha abakiriya b'iyi club uburambe bwihariye bw'imyidagaduro yo ku rwego rwo hejuru, aho buri wese azinjira mu buzima bwa 'First Class Friday' burangwa n'umuziki mwiza, serivisi zinoze n'umutekano usesuye.

Abakunda gusohokana n'inshuti zabo basabwe kutazacikanwa n'iki gitaramo, kuko kizaba kirimo umwanya mwiza wo kwidagadura, guhura n'inshuti nshya no kuruhuka nyuma y'akazi k'icyumweru. Ni igikorwa kizaba kirimo udushya twinshi, aho abazitabira bazishimira uburyo bugezweho bwo kwakira abashyitsi no gutanga ibyishimo bitandukanye.

Muri make, ku wa Gatanu w'itariki ya 27 Werurwe 2026, Ti'Amo Lounge izaba ari yo ihuriro ry'abakunzi b'imyidagaduro i Kigali. Niba uri mu bakunda ibirori by'akataraboneka, tegura inshuti zawe maze uzaze wihere ijisho.



Source : https://kasukumedia.com/rekeraho-kwibaza-aho-wasabanira-ninshuti-zawe-mu-minsi-ya-weekend/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)