Rayon Sports yirukanye umutoza mukuru Bruno Ferry #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kutanyurwa n'umusaruro we, Rayon Sports yahisemo gutandukana n'uwari umutoza mukuru, Bruno Ferry wari umaze kuri izi nshingano amezi 3.

Nk'uko ISIMBI yabyanditse mu nkuru iheruka, Rayon Sports ntiyigeze inyurwa n'umusaruro w'uyu mutoza kuva yaza.

Aho ikurikije abakinnyi afite n'abo akinisha bihabanye, hakiyongeraho ko umusaruro we atari uwo bari biteze.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yagize ati "Rayon Sports ku bwumvikane yatandukanye n'umutoza Bruno Ferry. Turamushimira ubwitange n'ubunyamwuga bwatumye Rayon Sports iri aho iri uyu munsi, turamwifuriza amahirwe masa ahandi azajya."

Kimwe mu byo azize, bivugwa ko hari abakinnyi akinisha yanze gukura mu kibuga bo babona nubwo ari we wabaguze batakabaye bakina, kuko nk'ubuyobozi ntibwumva uburyo umukinnyi nka Yannick Bangala ajya mu kibuga Likau Faustin Kitoko akicara, ukuntu umukinnyi nka Youssou Diagne atajya akinishwa n'ibindi, akaba yaragiriwe inama ariko akaba yaranze kumva.

Nubwo ikipe ayigejeje muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro, akaba akinafite amahirwe ku gikombe cya Shampiyona, ubuyobozi bubona ibyemezo afata bitazabahesha igikombe na kimwe.

Mu musaruro mbumbe (amarushanwa yose) amaze gutoza Rayon Sports imikino 18 aho yatsinzemo 6 anganya 9 (harimo n'uwo yanganyije na Police FC, umukino wo kwishyura wa 1/4 agahita ayisezerera kuri 4-2) atsindwa 3.

Muri shampiyona ari ku mwanya wa 5 n'amanota 39 ku rutonde ruyobowe na APR FC n'amanota 49.

Bruno Ferry yatandukanye na Rayon Sports



Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yirukanye-umutoza-mukuru-bruno-ferry.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)