Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ndihano', yakoranye n'umuhanzikazi w'umunyamerika Kimber Terry. Iyi ndirimbo iri mu zigize Album nshya uyu muhanzi ari gutegura gushyira hanze mu minsi iri imbere.
'Ndihano' yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2026, ifite iminota ine n'amasegonda 30, ikaba imaze gushyirwa ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Spotify, aho abakunzi b'umuziki bashobora kuyumva mu buryo bw'amajwi (audio).
Iyi ndirimbo ikurikiye izindi zirimo 'Agakiza', zose zikaba zigize Album nshya iri hafi kujya hanze. Ibi bigaragaza ko ibikorwa bya Patient Bizimana bikomeje gufata indi ntera, cyane cyane kuva yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye hamwe n'umuryango we.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Patient Bizimana yavuze ko gukorana na Kimber Terry ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ashimangira ko iyi ndirimbo ifite uruhare rukomeye kuri Album ye iri hafi gusohoka. Yagaragaje ko ari indirimbo yuzuyemo amashimwe no kwaguka mu murimo we w'ivugabutumwa binyuze mu muziki.
Yagize ati: 'Ni indirimbo ifite igisobanuro gikomeye kuri njye, cyane ko iri mu zigize Album nshya ndi gutegura. Imyiteguro yayo igeze kure cyane.'
Yongeyeho ko amashusho (video) y'iyi ndirimbo ateganyijwe gusohoka mu minsi iri imbere, aho azashyirwa ku rubuga rwe rwa YouTube.
Mu butumwa bwayo, 'Ndihano' igaragaramo amagambo yuje amarangamutima agaragaza inyota yo kwegera Imana no gushaka imbabazi zayo. Hari aho aririmba agaragaza uko umutima wifuza guhura n'Imana, ayigereranya n'inyota y'amazi umuntu atashobora kwihanganira.
Ikindi cyashimishije benshi ni uko Kimber Terry yumvikanamo aririmba amagambo amwe mu rurimi rw'Ikinyarwanda, ibintu byongeye umwihariko kuri iyi ndirimbo ndetse binashimangira ubufatanye bwambukiranya imipaka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri rusange, 'Ndihano' ni indi ntambwe ikomeye kuri Patient Bizimana mu rugendo rwe rwa muzika, by'umwihariko ku mushinga wa Album nshya itegerejwe n'abakunzi be hirya no hino.
Source : http://isimbi.rw/patient-bizimana-yakoranye-indirimbo-n-umunyamerikakazi.html