Nshuti Innocent afite icyizere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Nshuti Innocent avuga ko yumva afite icyizere ko azagaruka mu kibuga vuba nubwo abaganga bataramubwira igihe azamara hanze y'ikibuga.

Uyu rutahizamu wa Al Wefaq muri Libya, yagirige imvune mu ikipe y'igihugu yarimo yitegura imikino ya FIFA Series irimo kubera mu Rwanda.

Nshuti Innocent iyi mvune yatumye adakina umukino wa Grenada ndetse n'uw'uyu munsi wa Estonia ntabwo awukuna.

Ni imvune yo kweguka kw'inyama zo mu itako "Hamstring", aho yanabanje kugendera ku mbago ariko ubu akaba yaraziretse.

Yavuze ko arimo kugenda yoroherwa kandi ko nta gihindutse azagaruka mu kibuga vuba.

Ati "Ntabwo abaganga barambwira igihe nzamara. Birimo kugenda biza urabona n'imbago nazitaye, birashoboka ko nzagaruka vuba."

Kubura Nshuti Innocent muri iyi mikino ni igihombo kuko ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi minsi mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi.

Nshuti Innocent afite icyizere ko azagaruka mu kibuga vuba



Source : http://isimbi.rw/nshuti-innocent-afite-icyizere.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)