Ninjye Mana mujya mwumva - Madederi i Huye yatunguranye mu mukino udasanzwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino washimishije benshi, umukinnyi wa filime Dusenge Clenia wamamaye nka Mamadedeli yakinnye ari Imana bitungura benshi.

Wari umunsi wa kabiri w'Iserukiramuco ry'Ubunanzi rya 'Siga Arts Festival' ririmo kuba ku nshuro ya mbere aho ririmo kubera i Huye kuva tariki ya 19-21 Werurwe 2026.

Ibikorwa by'uyu munsi byabimburiwe no gusura Ingoro y'Umwamikazi Rozalia Gicanda wabaye Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda nyuma bakomereza ku Ngoro y'amateka n'imibereho by'Abanyarwanda iherere mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Hazirikanywe kandi uruhare rw'umugore mu iterambere ry'ubuhanzi.

Nyuma ya saa sita iri serukiramuco ryakomereje i Kiruri muri Karama, ahari umusozi wagabiwe Umusizi Rumaga Junior.

Aha ni ho hafatwa n'Inteko y'Abasizi, Intebe y'Abasizi kuko niho havuka umusizi ukomeye mu mateka y'u Rwanda, Nyirarumaga hakavuka abandi nka Nyakayonga ka Musare na Sekarama ka Mpumba.

Iri serukiramuco ryateguwe na Rumaga Junior, yitabiriwe n'abarimo Meya w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege, Murego Yves wari uhagarariye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Umuhanzi, inzego z'umutekano n'abandi.

Hari ibyamamare bitandukanye birimo Papa Sava, Madederi, Buri Kantu ba Buringuni, abagize Gen-Z, Titi Brown n'abandi benshi.

Rumaga akaba yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri uyu munsi kandi bizahora biba.

Ati "Turi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'abahanzi, turazirikana ibigwi by'abakuru bakuriye kuri uyu musozi."

Habaye ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro birimo gukina igisoro, kumasha barasa ku ntego, kunnyabana, gusimbuka urukiramende.

Umunyarwenya Umushumba yasekeje benshi ni mu gihe Papa Sava na we mu bisigo byiza yishimiwe.

Itsinda ry'abasizi Ibyanzu, byasusurukije benshi mu mukino bari kumwe na Madederi ubona wari uteguye neza urimo udushya twinshi.

Ni umukino wari ushingiye ku myemerere warimo amazina azwi cyane mu bijyanye n'Iyobokamana aho nka Mamadederi yakinnye ari Imana, harimo Yezu, Eva, Samson, Delila hari n'uwakinnye ari Satani.

Madederi wari Imana, yumvikanaga afite umujinya avuga ngo "ndabarimbura," yararambiwe ibyaha by'abantu.

Benshi bazaga baramya Imana ariko na none bakayishinja byinshi itajya ibumvaho ikabihanira kandi hari ibyo yabimye nk'iraha ry'Isi n'ibindi.

Abantu bari benshi cyane
Madederi yakinnye ari Imana bitungura benshi
Abasizi bibumbiye mu itsinda Ibyanzu, bahacanye umucyo
Papa Sava yari ahabaye
Habayeho n'umukino wo kubuguza maze Dongoroni, usanzwe ari nimero ya mbere mu Rwanda muri uyu mukino aratsinda
Rumaga yahembye Dongoroni igisoro yakiniyeho agatsinda



Source : http://isimbi.rw/ninjye-mana-mujya-mwumva-madederi-i-huye-yatunguranye-mu-mukino-udasanzwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)