Nasuzuguriwe kuba nsa n'abana! – Nise Jabo uri inyuma y'iterambere ry'abarimo Diez Dola #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, hari bamwe mu bari inyuma yawo batavugwa cyane ariko bagira uruhare rukomeye. Muri abo harimo Nise Jabo Ghislain, umaze kwigaragaza mu gucunga inyungu z'abahanzi bakomeye barimo Kevin Kade, Diez Dola na Calvin Mbanda.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Ghislain yavuze ko yinjiye muri uyu mwuga mu 2021, atangirira mu nzu y'umuziki ya Incredible Records iyobowe na Bagenzi Bernard. Gusa mu Ukwakira 2022 batandukanye kubera kutumvikana ku mikorere, ibintu byabaye intangiriro y'urugendo rwe nk'umwikorera wigenga.

Nyuma yo gutandukana n'iyo nzu, yakomeje gukorana n'abahanzi batandukanye barimo Kevin Kade na Calvin Mbanda, aza no gusinyana amasezerano y'imikoranire na Diez Dola mu Ugushyingo 2024.

Nubwo amaze kugera kuri byinshi, Ghislain yavuze ko yagiye ahura n'imbogamizi zitandukanye, zirimo gusuzugurwa bitewe n'uko asa nk'umwana mu isura. Yagaragaje ko hari aho byigeze kumugiraho ingaruka mu kazi ke.

Yagize ati 'Hari igihe nasabwaga kuzana undi witwa ko ari manager, kuko najyaga kuganira n'abashoramari bakavuga bati 'uyu mwana koko?'"

Yakomeje avuga ko nubwo hari izo mbogamizi, atigeze acika intege, ahubwo yakomeje gukora cyane kugira ngo agaragaze ubushobozi bwe.

Ku bijyanye n'ubukungu bwo mu muziki, Ghislain yagaragaje ko hakiri ikibazo ku bashoramari, aho usanga amafaranga bashora adahura n'ayo binjiza, bigatuma bamwe bagira impungenge zo gushora imari muri uru ruganda.

Uretse gucunga inyungu z'abahanzi, Ghislain anategura ibirori bikomeye by'ubuhanzi, aho aherutse kugira uruhare mu gutegura iserukiramuco rya SIGA Festival ryabereye mu karere ka Huye, rikaba ari ku nshuro yaryo ya mbere.

Nise Jabo ni umwe mubihishe inyuma y'ibikorwa bya bamwe mu bahanzi benshi



Source : http://isimbi.rw/nasuzuguriwe-kuba-nsa-n-abana-nise-jabo-uri-inyuma-y-iterambere-ry-abarimo-diez.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)