Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe y'igihugu Amavubi yatangiye umwiherero yitegura imikino ya FIFA Series.
Uyu mwiherero urimo kubera kuri Hoteli ya FERWAFA, watangiranye n'abakinnyi biganjemo abo mu Rwanda n'abakina hanze y'u Rwanda.
Bakaba bakirwaga n'umutoza Stephen Constantine ndetse n'umwungiriza we, Eric Nshimiyimana.
Mu bakinnyi bamaze kuhagera barimo abaje ku nshuro ya mbere nk'abavandimwe batatu Mickels Joy Slayd wa FK Karvan, Joy-Lance Mickles wa Saba Baku na mukuru wabo, Mickels Leroy Jacques ukinira Zira FK.
Mu bandi barimo Nshuti Innocent wa Al Wafaq Ajdabia, Bizimana Djihad wa Cs Constantine, Niyo David wa NK Veres Rivne FC, Muhire Kevin wa Jamus SC, Mutsinzi Ange wa Zira FK, Biramahire Abeddy wa Assabah FC, Ndayishimiye Karl Matteo wa KVC Wilrijk na Kury Johan Marvin wa AC Bellinzona.
Hari kandi abakinnyi bakina mu Rwanda bageze mu mwiherero. Aba barimo Byiringiro Gilbert, Ruboneka Jean Bosco, Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert, Nshimiyimana Yunusu na Niyomugabo Claude ba APR FC na Niyongira Patience wa Police FC.
U Rwanda rurimo kwitegura imikino ya FIFA Series izabera mu Rwanda kuva tariki ya 26-30 Werurwe 2026.
Source : http://isimbi.rw/mu-myambarire-idasanzwe-reba-uko-abakinnyi-b-amavubi-barimo-n-abashya-binjiye.html