Mu gihe umutekano muke ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bamwe mu basirikare bakomeje kugaragaza ubwitange budasanzwe mu kurinda abaturage. Muri abo, hagaragaramo Captain Ndinzabera Mayunga, umwe mu barwanyi bazwiho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kwirwanaho mu duce twa Minembwe.
Ndinzabera abarizwa mu mutwe wa MRDP-Twirwaneho, ushinzwe kwirwanaho hagamijwe kurinda abaturage b'Abanyamulenge bakunze guhura n'ibitero by'imitwe itandukanye ikorera muri ako Karere. Iyi mitwe irimo FDLR, Wazalendo ndetse n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC), bakunze guhanganya ibice by'imisozi miremire ya Fizi, Uvira na Itombwe.
Amakuru atangwa n'abamuzi neza agaragaza ko Captain Ndinzabera ari umwe mu basirikare bafite umutima udacika intege, ukunze kuba ku isonga mu mirwano ikomeye. Yigaragaje cyane mu bice nka Ndondo na Rurambo, aho yakunze kuyobora bagenzi be mu bihe bikomeye by'imirwano.
Urugendo rwe rugaragaza amateka y'umuntu wanyuze mu bihe bikomeye. Kuva mu mwaka we 2008, yigeze guhungira i Nairobi muri Kenya, ahunze ibibazo by'umutekano muke. Nyuma y'imyaka irenga icumi, mu mwaka wa 2019, yafashe icyemezo cyo kugaruka iwabo muri Minembwe, aho yahise yinjira mu bikorwa byo kurinda abaturage.
Ubwitange bwe bwaje no kumuhesha ipeti rya Captain, mu gihe ubuyobozi bwa MRDP-Twirwaneho bwazamuraga abasirikare bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa. Inkuru ye igaragaza uko intambara imaze igihe muri aka Karere yakomeje kugira ingaruka ku baturage, mu gihe amahoro arambye agikomeje gushakishwa.
