KNC yigizaga nkana? RPL yamuciye miliyoni 2 Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buvuga ko nta kosa na rimwe bwakoze mu guhindura umukino Gasogi United yagombaga kwakirwamo na Rayon Sports, ikaba yatewe mpaga.

Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2026 Rayon Sports yagomaga kwakira Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00' mu mukinow'umunsiwa 25 wa Shampiyona ya 2025-26, Rayon Sports yaje gusaba maze yimurirwa kuri Stade Amahoro saa 22h00' n'ubundi ku Cyumweru.

Hari nyuma y'uko Al Hilal SC isabye iyi kipe ndetse bakumvikana ko yazakinira kuri Stade Amahoro nyuma y'umukino wa 1/4 wo kwishyura wa Champions League bakiriyemo RS Berkane.

Hari mu rwego rwo gufasha iyi kipe kubona abafana nayo ikabafasha kwishyura kubigenda ku mukino.

Gasogi United ikaba yanze kuza gukina uyu mukino aho yavuze ko atigeze amenyeshwa ko uyu mukino wimuwe na we yabyumviye mu itangazamakuru.

ISIMBI yamenye ko nyuma y'uko Rwanda Premier League isuzumye ubusabe bwa Rayon Sports yayisubije ndetse inamenyesha Gasogi United muri Email.

Gusa iyi Email yohererejwe Rayon Sports bakanamenyesha Gasogi, batayifashe nko mu buryo bwemewe (formal) kuko ibaruwa yari yandikiwe Rayon Sports gusa.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, CEO wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa yavuze ko bakurikije amategeko, bayimenyesha mu buryo bwa nyabwo n'amasaha 48 agenwa yari arimo.

Ati "Yego, Gasogi United yaramenyeshejwe mu nzira zose ziteganywa n'amategeko ndetse no mu nzira zose dusanzwe dukoresha tuvugana n'amakipe.'

'Twabikoze ku wa Gatanu Saa 14:00. Ni amasaha ahubwo arengeje amategeko, ni ko nabivuga. Twabimenyesheje ku gicamunsi tumaze gusuzuma impamvu zose.'

Yakomeje kandi avuga ko email ari inzira yemewe ikoreshwa muri Rwanda Premier League mu gutambutsa ubutumwa mu buryo buri 'Formal'.

Ati "Si bwo bwa mbere duhinduye umukino kugira ngo tubihuze n'imikino ya CAF Champions League, yakirwa na Al Hilal SC. Ikibabaje ni uko ari bo byahereyeho ku mukino Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports. Ikintu cyabaye aka kanya ni cyo ntabasha kumva. Wenda azakibabwira [Perezida wa Gasogi United], kizamenyekana. Iyo aba ari kumbwira ko twabandikiye ku butumwa bugufi cyangwa WhatsApp, nari kuba ndi kugongana n'amategeko.'

Yanavuze ko KNC yabandikiye agaragaza impungenge ze zo gukina ayo masaha ko hari igihombo byamuteza no kuba ataramenyeshejwe.

Ibyo kuba yaraciye amafaranga kugira ngo yemere kuza gukina izo saha, yavuze ko no mu mabaruwa bandikiranye ntaho yagaragaje icyo kibazo cy'amafaranga.

Uretse kuba Gasogi United yatewe mpaga, igomba no kwishyura miliyoni 2 Frw, yabisubiramo agakurwa muri Rwanda Premier League.

KNC yanze gukina na Rayon Sports aterwa mpaga
Jules Karangwa yavuze ko yamenyeshejwe mu nzira zose basanzwe bakoresha



Source : http://isimbi.rw/knc-yigizaga-nkana-rpl-yamuciye-miliyoni-2-frw.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)