Kiyovu yari inyirukanye nirwanaho - Haringingo Francis akigera muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko atemeranya n'abavuga ko yahemukiye Kiyovu Sports ahubwo ko buri wese ajya ahari inyungu.

Ni nyuma yo gukoresha imyitozo ye ya mbere muri Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Werurwe 2026.

Ni umutoza werekeje muri Rayon Sports bivugwa ko ari uguhatiriza kuko Kiyovu Sports yatozaga yayisezeye ikabyanga ikavuga ko agomba gusoza amezi abiri yari ayisigaraniye.

Bivugwa ko yanashatse kwishyura amezi yari asigaranye bakanga ndetse amakuru avuga ko Kiyovu Sports yatanze ikirego.

Aganira n'itangazamakuru, Haringingo Francis yavuze ko nta buhemu yakoreye Kiyovu ari umupira ko nayo yigeze gushaka kumwirukana akirwanaho.

Ati "Mu mupira w'amaguru, guhemuka iryo jambo ntabwo riba rikwiye, twebwe turi abakozi ni nk'uko nabo babyuka bagusezerera ntiwavuga ngo baguhemukiye. Umuntu aba yarebye inyungu ze akareba icyamufasha, nanjye narebye inyungu zanjye."

"Nibaza rero ko kuko nanjye byageze igihe muri Kiyovu Sports bashaka kunyirukana, nyuma nabashije kwirwanaho ndagaruka nanjye gusezera sinavuga ngo barampemukiye cyangwa narabahemukiye, ni umupira ni ukuba abasiporutufu, twemere ko ari umupira."

Haringingo Francis akaba aje intego ari ugufasha Rayon Sports kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona ndetse n'igikombe cy'Amahoro.

Yasinye amasezerano azarangirana n'umwaka w'imikino wa 2026-27.

Haringingo Francis yavuze ko atahemukiye Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/kiyovu-yari-inyirukanye-nirwanaho-haringingo-francis-akigera-muri-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)